Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari bashutswe ko bagiye guhabwa akazi keza bakisanga muri Myanmar bakoreshwa imirimo y’agahato, ubujura bwifashisha ikoranabuhanga n’ibindi bibi, ndetse hari abandi batanu bakiriyo ariko hari gukorwa ibishoboka ngo na bo batahe.
Benshi mu bajyanwa gucuruzwa muri Myanmar bava ku mugabane wa Afurika, bakanyuzwa muri Thailand babwirwa ko bagiye mu kazi keza kazabahemba amafaranga menshi.
Babizeza umushahara wa 2500$ ku kwezi, ku buryo buri wese yumva ubuzima bwe n’umuryango we bugiye guhinduka. Byose bitangira urugendo ruzagarukira muri Thailand bakisanga muri muri Myanmar, bagasinyishwa ku ngufu amasezerano ari mu Gishinwa, avuga ko bazajya bahembwa 400$ ku kwezi ariko na yo ntawe uyabona yose.
Baba bakora ibikorwa by’ubutekamutwe bwifashishije ikoranabuhanga, bateka umutwe mu gushora mu mafaranga koranabuhanga (cryptocurrency) buri wese agakora amasaha abarirwa muri 17 ku munsi. Usinziriye cyangwa udakora cyane akatwa umushahara, ugakubitwa inkoni cyangwa ugakubitishwa amashanyarazi n’ibindi bibi byinshi.
Ibi byabaye ku banyamahanga ariko n’Abanyarwana benshi bisanga muri uyu mutego, ku bw’amahirwe bamwe bakurwayo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) hari abamaze gucyurwa mu Rwanda ariko hari n’abandi bakiriyo.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na IOM, mu cyumweru gishize yacyuye abantu 10 bari baracurujwe muri Myanmar. Dufite amakuru y’abandi batanu bakiriyo kandi turi gukora ibishoboka ngo tubagarure mu rugo.”
Yolande Makolo yanditse ubu butumwa asubiza umunyamakuru Richard Kwizera wari umaze gushyira hanze amakuru avuga ko hari Abanyarwanda bari muri Myanmar na Laos basaba ubuyobozi bw’igihugu cyabo kubatabara, kuko bagiye muri ibyo bihugu bizezwa akazi, ariko nyuma bagasanga bari mu bikorwa byo gucuruzwa.
Umugande witwa Jalil Muyeke wajyanywe mu bikorwa nk’ibi mu 2023 akabivamo mu 2024, yabwiye BBC ko amezi arindwi yamaze muri Myanmar ari cyo gihe kibi yagize mu buzima bwe atazibagirwa.
Ati “Narakubiswe, nteshwa agaciro, nkubitwa amashanyarazi. Iyo bakubonye usinzira cyangwa ukoze ikosa ahantu runaka bagukubitisha amashanyarazi, ni amezi mabi cyane ya mbere nagize mu buzima bwanjye.”
Abajyanwayo bahabwa telefone bagategekwa gushaka numero za telefone ku mbuga abantu bashakiraho abakunzi, bakaziha abatekamutwe baba bicaranye aho na bo bakabumvisha ko bagomba gushora imari mu bucuruzi bw’amafaranga-koranabuhanga ariko bababeshya.
Kugeza ubu muri Myanmar habarirwa ibigo byinshi birimo ibihumbi by’abantu bajyanyweyo ku gahato bagamije kubakoresha ibyaha by’ubutekamutwe.
Muri Werurwe 2025 ku mupaka uhuza Thailand na Myanmar hari abantu barenga 7000 baturuka mu bihugu byose byo mu Isi bakuwe mu bigo bikorerwamo ubutekamutwe muri Myanmar.