igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 9:11 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, rwatangiye ku mugaragaro, aho urukiko rwatangiye rutoranya abantu b’inyangamugayo bazifashishwa mu iburanishwa rye.

Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo zizifashishwa mu iburanishwa ry’uyu muraperi, cyatangiye ku wa 5 Gicurasi 2025, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi itatu.

Nyuma y’iki gikorwa nibwo umuraperi Diddy azatangira kuburanishwa.

Abantu bagera kuri 150 bazajya mu rukiko rukuru rwa Manhattan muri New York, bahagarare imbere y’umucamanza Arun Subramanian hamwe n’ababurana ku mpande zombi aribo ubushinjacyaha n’abunganira Diddy.

Umwe kuri umwe bazahatwa ibibazo kugira ngo hatoranywemo inyangamugayo zitazabogamira ku ruhande rw’uyu muraperi.

Abazatoranywamo barimo abatari abafana be kuko bivugwa ko bashyiramo amarangamutima, abasobanukiwe ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina hamwe n’abandi bafite ubumenyi ku bijyanye n’ibyaha Diddy akurikiranyweho.

Izi nyangamugayo zizagira uruhare rukomeye mu kwemeza niba Diddy ahamwa n’ibyo ashinjwa cyangwa ari umwere.

Ibi bibaye mu gihe ku wa 3 Gicurasi 2025, Diddy yanze kwemera bimwe mu byaha akurikiranyweho kugira ngo azagabanyirizwe ibihano.

Uyu muraperi ufungiye muri gereza ya Brooklyn, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore n’abagabo barimo abatarageza imyaka 18, gucuruza abakobwa, gutera ubwoba abamushinja, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Diddy wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Good Morning’, ‘I Need A Girl’, ‘I’m Coming Home’ n’izindi, aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora gukatirwa igifungo cya burundu

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko
Next Article Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club
May 9, 2025
Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Final ya ‘Squid Game’ igiye kujya hanze vuba ahangaha

Filime ya Squid Game yaciye ibintu ku Isi yose igiye gusozwa n’igice cyayo cya nyuma kizajya hanze muri Kamena 2025.…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yanenze ibikoresho bishaje biri ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Umunyemari Zari Hassan yagaragaje ko atishimiye ibikoresho byo mu nzu biri ku kibuga cy'indege cya Entebbe, by'umwihariko aho abagenzi biyubashye…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza Perezida Gnassingbé

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Gicurasi, mu ngoro ye izwi nka Cité de l’Union africaine, Perezida wa Repubulika…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Imirwano yabaye hagati y’abahinzi n’aborozi yahitanye abantu 56

Nibura abantu 56 bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibitero bibiri bikomeye byagabwe muri Leta ya Benue, iri mu burengerazuba bwa Nigeria,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?