igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 9:17 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya ByDance y’Abashinwa ibe yagurishije ibikorwa bya TikTok biri muri Amerika.

TikTok ikunzwe cyane muri Amerika, aho ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 170. Trump yahaye ByDance kugera ku itariki ya 19 Kamena 2025 kugira ngo ibe yamaze kugurisha uru rubuga, gusa iki gihe gishobora kongera.

Mu kiganiro na NBC, Trump yavuze ko TikTok ari urubuga nkoranyambaga rufite akamaro kandi rugomba kurindwa. Yongeyeho ko afite impamvu yihariye ituma ayishyigikira kuko ngo yamufashije cyane mu kwigarurira amajwi y’urubyiruko mu matora ya Perezida.

Hari gahunda yo gushyiraho ikigo gishya muri Amerika kizagenzura ibikorwa bya TikTok, kikaba gicungwa n’abashoramari b’Abanyamerika. Gusa iyi gahunda yarahagaze nyuma y’uko u Bushinwa butangaje ko butayishyigikiye, by’umwihariko nyuma y’uko Trump atangaje umusoro ukomeye cyane ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abademokarate bavuga ko Trump nta bubasha afite bwo kongera igihe ntarengwa cyashyizweho.

Gusa bamwe mu bashoramari ba ByteDance bakorera muri Amerika bavuga ko ibiganiro bigikomeje, ariko hakenewe ko ikibazo cy’imisoro hagati ya Amerika n’u Bushinwa kibanza gukemuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy
Next Article Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
May 9, 2025
EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club
May 9, 2025
Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Kagame: “Uzashaka kudutegeka uko tubaho nzamubwira nti jya ikuzimu”

Mu butumwa bukomeye yatanze ku wa 7 Mata 2025 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pakistan yatangiye kugerageza ibisasu mu gihe umubano utari mwiza n’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u…

1 Min Read
AMAKURU

Hashizweho umuhuza mushya mu bibazo by’u Rwanda na Congo

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye guhuzwa na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Indege yavaga muri Kenya igiye muri Tanzania yasubitse urugendo igitaraganya

Indege ya Sosiyete ya Kenya Airways yategetswe gusubira inyuma kubera impugenge z’uko hashobora hari umuzigo wamenega ibintu bishobora kwangiza ubuzima…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?