igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
AMAKURU

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 9:21 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yiyamye abamushinje umugambi wo kugurisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutungo kamere w’igihugu cyabo.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo Tshisekedi yatangiye kwegera Amerika kugira ngo bagirane aya masezerano atavugwaho rumwe, mu rwego rwo kugira ngo imufashe kugarura amahoro n’umutekano muri RDC.

Tshisekedi yemereye sosiyete z’Abanyamerika gucukura amabuye y’agaciro ndetse no kuyatunganya, Amerika na yo imusubiza ko yemera iki cyifuzo mu nyungu z’impande zombi.

Kuri uyu wa 5 Gicurasi Tshisekedi ubwo yagezaga ku Banye-Congo ijambo rirebana n’umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, yavuze ko adashobora guceceka mu gihe ibinyamakuru bitangaza ibinyoma ku masezerano RDC na Amerika biri kunoza.

Ati “Kugira ngo numvikanishe ingingo yanjye, ntabwo nakomeza guceceka kubera ibinyamakuru byinshi bikomeza gutangaza ibinyoma ku bufatanye bukomeye buri kunozwa hagati ya RDC na Amerika, bujyanye no gutunganya amabuye y’agaciro y’ingenzi yacu.”

Tshisekedi yavuze ko aya makuru ari mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije guca intege ubukungu bwa RDC no kugira ngo iki gihugu kinanirwe kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ndagira ngo nshimangire nk’uko nahoze mbivuga, ko ntazigera ngurisha ubutunzi bwa RDC. Nabirahiriye imbere y’igihugu kandi nzabishimangira kugeza ku iherezo.”

Amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC ari mu mushinga mugari wo kwifatanya n’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari mu bikorwa by’iterambere, hagamijwe inyungu z’impande zose.

Amerika ifite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa ‘Lobito Corridor’ uzaca muri Angola, RDC na Zambia. Iteganya kuzajya iwunyuzamo ibirimo amabuye y’agaciro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
Next Article Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yategetse ko Gereza ya Alcatraz yongera gufungurwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bill Gates yashinje Elon Musk umugambi wo kwica abana b’abakene ku Isi
May 9, 2025
Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka
May 9, 2025
Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi
May 9, 2025
Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina
May 9, 2025
Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi
May 9, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Burera yafatiwe mu cyuho cyo Kwiba insinga z’asmashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe umugabo ukomoka mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinyababa, ubwo yari afite insinga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ikintu gikomeye mu mateka yabo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yijeje abaturage be ko bagiye kwinjira mu bihe bishya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uganda hapfuye umuherwe ukomeye wari ingirakamaro, yapfuye urupfu rw’agashinyaguro

Igihombo gikomeye cyateye agahinda mu gihugu cya Uganda nyuma y’urupfu rw’umunyemari w’umusore Rajiv Ruparelia, wahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu karere…

3 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu…

5 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?