igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abapolisi bane bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu bagejejwe imbere y’urukiko
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abapolisi bane bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu bagejejwe imbere y’urukiko
AMAKURU

Abapolisi bane bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu bagejejwe imbere y’urukiko

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 8:27 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abapolisi bane bo muri Kenya bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu mu myaka umunani ishize, bagejejwe imbere y’urukiko, abandi umunani bari barashinjwe hamwe na bo bararekurwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bubahanaguyeho ibyaha.

Ni icyemezo cyateje uburakari kinamaganwa n’abantu batandukanye.

Dosiye ijyanye n’urupfu rw’umwana witwa Samatha Pendo, igaragaza ko yishwe mu mwaka wa 2017 ubwo abapolisi boherezwaga guhosha imyigaragambyo yakurikiye amatora, mu mujyi wa Kisumu mu Burengerazuba bwa Kenya.

BBC yatangaje ko ku wa Mbere abaregwa uko ari bane bahakanye ibyaha bashinjwa birimo ubwicanyi nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, gukorera abaturage iyicarubozo no gufata ku ngufu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International, yagaragaje ko hari impungenge kuko muri dosiye y’abashinjwa hatagaragaramo abayobozi bakuru bari bakuriye abakoze ibi byaha byagize ingaruka ku baturage bagera kuri 60.

Bamaganye kandi icyemezo cy’ubushinjacyaha cyo gutangaza amazina y’abahohotewe n’abatangabuhamya bavuga ko bishobora kubashyira mu kaga.

Kugeza ubu, nta n’umwe mu bashinjwa wari warigeze agezwa mu rukiko ngo yisobanure, bitewe n’ubukererwe bukabije, byatumye abaturage basaba ubutabera.

Lensa Achieng, nyina wa Pendo, yabwiye BBC ko yizeye ko ubutabera buzatangwa kandi ko yishimira ko urubanza rwatangiye.

Ati “Urugendo ntirwari rworoshye, ariko nk’umuryango wa Pendo, hari icyerekezo… ni intambwe ikomeye mu gukurikirana iki kibazo.”

Yongeraho ati “Icyo dusaba ni uko twabona ubutabera ku mukobwa wacu kugira ngo ibyatubayeho bitazongera kuba ku wundi mubyeyi.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kunenga ubukererwe bukabije, ishinja inzego z’ubutabera ko zakomeje gusunika urubanza nta mpamvu, isaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo uru rubanza rutazasubikwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 27 wasanzwe mu ishyamba
Next Article Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batwite bakoresha urumogi byongera ibyago byo gupfa ku mwana batwite
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025
Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
May 11, 2025
Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
May 11, 2025
Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

U Bubiligi bwatakambiye Museveni busaba ko yabufasha mu kubuhuza n’u Rwanda

Minisitiri w'u Bubiligi ushinzwe ububanyi n'amahanga aherutse kugirira uruzinduko muri Uganda aho yasabaga ko u Bubiligi bwafashwa mu kongera kugira…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Tom Close, Jay C na Khalfan Govinda bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise AGACACA

Umuhanzi Tom Close yihuje n'abaraperi JAY C Ambassador na Khalfan Govinda bakora indirimbo bise Agacaca babanza kuyisohora mu buryo bw'amajwi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya…

2 Min Read
AMAKURU

Antoine Cardinal Kambanda yasezeye kuri Papa Francis witabye Imana

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasezeye kuri Papa Francis witabye Imana…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?