igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye
AMAKURUMU MAHANGA

Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 7, 2025 9:34 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu ijoro ryakeye, igihugu cy’u Buhinde cyatangaje ko cyagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Pakistan, aho cyarashe ibisasu bya misile ku bice icyenda bitandukanye bigenzurwa na Pakistan. Iki gitero cyiswe “Operation Sindoor”, kikaba cyibasiye cyane uturere two muri Leta ya Kashmir ndetse no mu ntara ya Punjab, kishe abantu benshi abandi barakomereka.

U Buhinde bwatangaje ko icyo gitero cyagabwe nk’igikorwa cy’ubwirinzi no gukumira ibikorwa by’ubushotoranyi bivugwa ko byari bikomeje gukorerwa ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi. Cyakora Pakistan yahise itangaza ko igisirikare cyayo cyahise gisubiza icyo gitero ku buryo bukomeye, kirasa ku bikorwa remezo by’igisirikare cy’u Buhinde ndetse gitangaza ko cyahanuye indege z’intambara eshanu zari iz’u Buhinde.

Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Bwana Khawaja Asif, yatangaje ko icyo gihugu kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo gisubize mu buryo bwihuse kandi bukomeye icyo gitero cyaturutse ku Buhinde.

Yagize ati: “Pakistan ntabwo izihanganira na rimwe igitero icyo ari cyo cyose kiva ku Buhinde. Ubu turi mu rugamba rwo gusubiza icyo gitero, kandi hari intambwe zimwe zifatika zimaze guterwa. Ingabo zacu zahanuye indege z’u Buhinde eshanu kandi hari abasirikare b’abahinde benshi twafashe.”

Iki gitero cyibasiye cyane imijyi ya Muzaffarabad na Kotli, yombi iherereye muri Leta ya Kashmir igenzurwa na Pakistan. Kugeza ubu, Pakistan itangaza ko abantu umunani bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibyo bitero, mu gihe abandi basaga 35 bakomeretse.

Pakistan ivuga ko igisasu cy’u Buhinde cyaguye mu bice bitanu bitandukanye byo ku butaka bwayo, ibintu ikomeje gufata nk’ubushotoranyi bukomeye bushobora gukurura intambara nini kurushaho.

Abasesenguzi mpuzamahanga bakomeje gukurikiranira hafi uko ibi bihugu byombi biri kugenda byitwara, bitewe n’uko bifite amateka y’intambara nyinshi zabaye hagati yabyo, cyane cyane ku kibazo cy’uturere twa Kashmir.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo
Next Article Dore impamvu ikomeye yatumye ibyiciro by’ubudehe bikurwaho burundu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye
May 11, 2025
Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
May 11, 2025
Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
May 11, 2025
Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda
May 11, 2025
Imyanya itanu (5) wadepozaho muri National Rehabilitation Service | Deadline 19 May 2025
May 11, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya DRC

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko umushinga w’itegeko rigira imirimo ya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umupolisi David Okebe Goga wishe abana be babiri na muramu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Aho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigeze ubu, ntibikwiye gusenya uruhare rwa Angola

Ibiganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC biri kugirwamo uruhare na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe…

2 Min Read
AMAKURU

Ingabo za SADC zashinje M23 gutegura ibitero bya nyirarureshwa

Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo zihuriye mu muryango wa Africa Y'epfo za SADC zatangaje…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?