igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Final ya ‘Squid Game’ igiye kujya hanze vuba ahangaha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Final ya ‘Squid Game’ igiye kujya hanze vuba ahangaha
AMAKURUIMYIDAGADURO

Final ya ‘Squid Game’ igiye kujya hanze vuba ahangaha

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 12:53 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Filime ya Squid Game yaciye ibintu ku Isi yose igiye gusozwa n’igice cyayo cya nyuma kizajya hanze muri Kamena 2025.

Iyi filime yo muri Korea yatangiye kujya hanze mu 2021, igiye gusozwa n’igice cya gatatu, giteganyijwe gusohoka ku wa 27 Kamena 2025 kuri Netflix.

Muri iki gice cya nyuma, umukinnyi Seong Gi-hun (nimero 456) agaruka muri iyi mikino y’amaraso, atabishaka nyuma y’uko umugambi we wo kuyihagarika wanze.

Agaragara yikanguye ari mu isanduku, azengurutswe n’abarinzi bambaye udupfukamunwa, bigaragara ko asubijwe mu mukino ku ngufu.

Mu mashusho y’integuza y’iki gice gishya hagaragara umukinnyi utwite, wahawe izina rya Jun-hee (nimero 222), byumvikana ko ashobora kuzabyarira mu irushanwa ndetse humvikanamo n’ijwi ry’umwana uri kurira.

Hari kandi umukino mushya ukoreshwa n’imashini itanga imipira y’amabara atukura n’ubururu, ashobora gutandukanya abakinnyi cyangwa kugena amaherezo yabo. Hari aho umubyeyi n’umuhungu we babona imipira y’amabara atandukanye, bikaba bishobora gusobanura ko umwe muri bo azapfa.

Muri iki gice cya nyuma abakinnyi bo mu cyashize bazagaragaramo, harimo n’Umuyobozi Mukuru (Front Man), wagaragaye ko yari yihishe nk’umukinnyi wa nimero 001. Hari kandi umupolisi Hwang Jun-ho n’umurinzi No-Eul, bagaragara binjira ahantu habujijwe, bigaragaza ko urugamba rwo guhagarika iyo mikino ruzaba rukomeje.

Iyi ‘season’ ya gatatu izasoza inkuru ya Squid Game, yanditswe na Hwang Dong-hyuk, akaba yaratangaje ko iyi ari nayo izarangiza iyi filime.

Squid Game ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.

Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abagore babiri barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa imiti yongera akanyabugabo kugira ngo bemeze umugabo wabo
Next Article Umuherwe ukomeye cyane Barry Diller yatangaje ko ari umutinganyi ku myaka 83 y’amavuko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Iby’ingenzi wamenye kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 8, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
May 8, 2025
Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Yanze miliyoni 5 z’amadorari bamuhaga ngo arase Prezida Ibrahim Traoré

Ni umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, wiyemereye ko yahawe miliyoni 5$ na bimwe mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ukraine : Abantu 35 bishwe n’igisasu cyatewe n’ Uburusiya mu mugi wa Sumy

Ni igisasu cyatewe aho abagenzi bategera imodoka rusange mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine rwagati mu mugi wa Sumy nk'uko…

1 Min Read
AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Arsenal ntiwayituma cyangwa ni Premier Legue itoroshye?

Kuwa 2 Taliki 08 Mata ni bwo Ikipe ya Arsenal yakinaga irushanwa rya UEFA Champions League aho yakiriye Ikipe Real…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?