igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba
AMAKURU

Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 9, 2025 11:06 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho Ingabo za Congo zarashwe ubwo zari zigiye kwiba mu gace kamwe ko muri uriya mujyi.

Byabaye saa yine zishyira saa tanu z’ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane tariki ya 08/05/2025. Amakuru avuga ko abasirikare ba FARDC bari bagiye kwiba i Kavimvira mu gace ko mu Rugenge.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace yagize ati: “Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri ku muhanda wo Mu Rugenge mu gace ka Kavimvira, maze insoresore zo muri ako gace zibamishamo urufaya rw’amasasu bataragira icyo biba.”

Abo basirikare bagiye kwiba, nyuma yo kuraswa n’izi nsoresore zo muri Kavimvira bahise bayabangira ingata bahunga berekeza mu tundi duce two muri Uvira tutarimo urusaku rw’imbunda.

Kugeza ubu nta byangiritse biratangazwa, usibye ko ruriya rusaku rw’imbunda rwakanze abaturage ubundi kandi bamwe muri bo bagahunga.

Uvira umutekano wayo watangiye guhungabana ku rwego ruri hejuru cyane ubwo yahungiragamo Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nyinshi, nyuma y’uko M23 ibirukanye mu mujyi wa Bukavu ikahafata.

Ni kenshi impande zose zarwanaga ku ruhande rwa leta ya Congo zahungiye muri Uvira zagiye zishinjanya  kubererekera umutwe wa M23 ugafata umujyi wa Bukavu, ibyatumye haba kugenda basubiranamo bakarasana cyane cyane ku ruhande rwa Wazalendo na FARDC.

Ikindi cyakuruye umwuka mubi hagati ya Wazalendo na FARDC ni uko Kinshasa yagiye ihemba abasirikari ba FARDC amafaranga yabo y’ukwezi, mu gihe Wazalendo bo barimo bicira isazi mu jisho.

Mu byumweru bibiri bishize na bwo impande zombi zararasanye karahava, ubwo buri ruhande rwashinjaga urundi kuba ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Uvira.

Ibi byatumye ingabo za FARDC zisaba bariya barwanyi kuwuvamo bakajya gushinga ibirindiro mu misozi iri hejuru yawo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
Next Article Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025
Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
May 11, 2025
Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
May 11, 2025
Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ya Wazalendo n’ingabo za RDC yongeye kumvikana

Mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera zakozanyijeho n'abo mu mutwe witwaje intwaro…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibihugu 10 bifite igisirikare gicumbagira kurenza ibindi muri uyu mwaka

Urubuga Global Firepower rwasohoye urutonde rugaragaza uko ibihugu 145 byo ku Isi bihagaze mu mbaraga za gisirikare. Muri urwo rutonde,…

1 Min Read
AMAKURU

Gicumbi: Umuvunyi mukuru yasabye abagore kwirinda gukubita abagabo

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, yasabye abagore guhindura imyumvire no kureka guhohotera abagabo babo, agaragaza ko ari umuco mubi ugomba gucika.…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagiranye ikiganiro cyihariye cyasobanuwe nk'icy'amateka,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?