Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Lugezi kari muri Gurupoma ya Basimukuma-Sud Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo haravugwa imirwano ikomeye hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba Twirwaneho yatumye abasivile batari bake bava mu byabo bagahunga.
Iyi mirwano yatangiye kuva ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, aho bivugwa ko hari n’abaguye muri iyi mirwano ariko biragoye kumenya imibare yabo cyangwa imibare y’abasivile bavuye mu byabo.
Abanyamakuru bo muri aka gace baremeza ko muri iyi mirwano yabereye Rugezi kuri uyu wa gatanu Wazalendo bo mu mutwe wa Biloze Bishambuke ari bo barimo kurwana n’abarwanyi ba Twirwaneho kuri ubu bamaze kwiyunga n’umutwe wa M23, mu gihe Wazalendo ubusanzwe bafatanya n’igisirikare cya leta FARDC.
Iyi mirwano ibaye mu gihe na none abarwanyi ba M23 kuwa kane bafashe agace ka Katogota kari ku ntera ya kilometero 80 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira.
Kugeza ubu ku ruhande rwa M23 ntiruremeza cyangwa ngo ruhakane ko bageze i Katogota, gusa amwe mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane yerekana bamwe mu barwanyi ba M23 berekana ko bari i Katogota.
Imirwano irimo kuvugwa mu ntara ya Kivu y’Epfo muri iki cyumweru, ndetse no mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe hari umuhate w’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro arambye hagati ya M23 na leta ya Kinshasa i Doha, ndetse n’umuhate wo kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Kigali i Washington.
Umuhate wo guhagarika imirwano no kugera ku mahoro arambye washyizwemo imbaraga na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika washimwe n’impande zishyamiranye kandi watanze umusaruro ugaragara kuva mu kwezi gushize ubwo imirwano yeruye kandi ikomeye yacogoye.
Gusa ariko imirwano ya hato na hato yagiyeikomeza kubaho muri izi ntara zombi za Kivu iy’amajyaruguru n’amajyepfo kugeza n’ubu.