Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangarije Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 aho yavuze ko Amafaranga ateganyijwe muri iyo ngengo y’imari azagera kuri Miliyari 7,032.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 1,216.1 ugereranyije na Miliyari 5,816.4 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2024/2025.
Yavuze ko iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, ndetse n’ibindi.
Ati “Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Minisitiri Murangwa yavuze ko Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 4,105.2 z’amafaranga y’u Rwanda, naho inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 2,151.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 4,395.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,637.4 z’amafaranga y’u Rwanda.