igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
AMAKURU

Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 10, 2025 11:22 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kiliziya Gatolika yatangaje ko Papa mushya, Leo XIV, uherutse gutorwa kuyobora iyi Kiliziya ku Isi, azatangira ku mugaragaro inshingano ze ku wa 18 Gicurasi 2025. Uyu muhango uteganyijwe kubera ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, uzitabirwa n’abayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku Isi

Muri gahunda z’ingenzi ziteganyijwe mu minsi ya mbere y’ubuyobozi bwe, ku wa Gatandatu azahura n’abakardinali bose, mu gihe ku wa 11 Gicurasi 2025 azayobora isengesho rikomeye rya Regina Caeli, risanzwe rikorwa mu bihe bya Pasika. Uyu ni umunsi umwe mbere y’uko, ku wa 12 Gicurasi, ahura n’abahagarariye ibihugu byabo i Vatican.

Papa Leo XIV azahura n’itangazamakuru ku wa 11 Gicurasi 2025, nyuma y’iyo nama y’ingenzi n’abahagarariye ibihugu.

Nyuma yo gutangira inshingano ze ku mugaragaro ku wa 18 Gicurasi, Papa Leo XIV azahura n’imbaga y’abakirisitu ku wa 21 Gicurasi 2025, aho azatanga umugisha n’ijambo rye rya mbere mu ruhame. Ku wa 24 Gicurasi 2025, azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Vatican.

Robert Francis Prevost ni we watorewe kuba Papa ku wa 8 Gicurasi 2025, ahita afata izina rya Papa Leo XIV. Niwe Munyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika, akaba Papa wa 267. Yatsinze amatora ku majwi 89 muri 133 y’abakardinali batoye.

Papa Leo XIV yavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois, tariki ya 14 Nzeri 1955. Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gutorwa, yashimye ubuyobozi bwa Papa Francis wari umaze igihe ayoboye Kiliziya Gatolika, anasaba abakirisitu bose gukomeza kwishyira hamwe no kurangwa n’urukundo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
Next Article LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
May 10, 2025
Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere
May 10, 2025
Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera
May 10, 2025
Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir
May 10, 2025
Rubavu: Inyama y’umuturageyabyaye abana batandatu bitungura benshi
May 10, 2025

You Might Also Like

Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse

Ni uwitwa Nsengiyumva Justin utuye mu  murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo, ho mu karere ka…

3 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame niwe ntinya gusa hano ku isi

Umugaba mukuru w'igisirikare cya Uganda UPDF akaba n'umuhungu wa perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri X yagaragaje…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

M23 na Leta ya RDC bemeranyije gushyiraho agahenge

Mu gihe ibiganiro hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi b’Umutwe wa  wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida w’u Rwanda n’uwa Misiri bagiranye ikiganiro ku bufatanye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwa Misiri hifashishijwe terefone, ibiganiro byagarutse ku gukomeza kugira ubufatanye hagati y'u Rwanda…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?