Kiliziya Gatolika yatangaje ko Papa mushya, Leo XIV, uherutse gutorwa kuyobora iyi Kiliziya ku Isi, azatangira ku mugaragaro inshingano ze ku wa 18 Gicurasi 2025. Uyu muhango uteganyijwe kubera ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, uzitabirwa n’abayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku Isi
Muri gahunda z’ingenzi ziteganyijwe mu minsi ya mbere y’ubuyobozi bwe, ku wa Gatandatu azahura n’abakardinali bose, mu gihe ku wa 11 Gicurasi 2025 azayobora isengesho rikomeye rya Regina Caeli, risanzwe rikorwa mu bihe bya Pasika. Uyu ni umunsi umwe mbere y’uko, ku wa 12 Gicurasi, ahura n’abahagarariye ibihugu byabo i Vatican.
Papa Leo XIV azahura n’itangazamakuru ku wa 11 Gicurasi 2025, nyuma y’iyo nama y’ingenzi n’abahagarariye ibihugu.
Nyuma yo gutangira inshingano ze ku mugaragaro ku wa 18 Gicurasi, Papa Leo XIV azahura n’imbaga y’abakirisitu ku wa 21 Gicurasi 2025, aho azatanga umugisha n’ijambo rye rya mbere mu ruhame. Ku wa 24 Gicurasi 2025, azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Vatican.
Robert Francis Prevost ni we watorewe kuba Papa ku wa 8 Gicurasi 2025, ahita afata izina rya Papa Leo XIV. Niwe Munyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika, akaba Papa wa 267. Yatsinze amatora ku majwi 89 muri 133 y’abakardinali batoye.
Papa Leo XIV yavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois, tariki ya 14 Nzeri 1955. Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gutorwa, yashimye ubuyobozi bwa Papa Francis wari umaze igihe ayoboye Kiliziya Gatolika, anasaba abakirisitu bose gukomeza kwishyira hamwe no kurangwa n’urukundo.