Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko aya masezerano yaseswa mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira. Bari kubikora kubera ko hari abafana b’iyi kipe bo muri DRC banze kwambara umwambaro w’iyi kipe kubera ko wanditseho amagambo ya Visit Rwanda.
Itsinda ryiswe Gunners For Peace cyangwa se Abarashi b’amahoro, ryashyize hanze amashusho asebya ayo masezerano yise Visit Tottenham, mu buryo busesereza ikipe bahanganye yo mu gace kamwe ka Londres yitwa Tottenham Hotspur.
Iri tsinda rivuga ko rizatanga uturango two kwambara ku kuboko mbere y’umukino bazahuramo na Crystal Palace ku wa Gatatu, kugira ngo abafana babashe guhisha amagambo ya ‘Visit Rwanda’ aba ari ku kuboko kw’imyambaro y’iyi kipe. Hanashyizweho n’icyapa kinini cyamamaza aya magambo hanze y’ikibuga cya Emirates.
Iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere kuri ubu abafana bayo bari kwinubira ubufatanye bwayo n’igihugu cy’u Rwanda, kiyobowe na Perezida Paul Kagame umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Arsenal.
Leta y’u Bwongereza yahagaritse inkunga yahaga u Rwanda muri Gashyantare, kubera kurushinza gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu leta y’u Rwanda yamaganira kure, ivuga ko M23 ari Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
“Turifuza ko ubuyobozi bw’ikipe busesa masezerano mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira,” niko James Turner, umuvugizi wa Gunners For Peace, yabwiye The Athletic, dukeshya iyi nkuru.
“Ubu twatangiye gukina inshuro nyinshi muri Champions League, ni ngombwa ko hari urutonde rw’abaterankunga bashobora gusimbura u Rwanda, kandi byatanga ubutumwa bukomeye kuko hari ibintu bikomeye kurusha amafaranga.
Turi mu biganiro n’abafana ba Arsenal bo muri Congo, banga kwambara umwambaro w’ikipe kugeza ubwo ayo masezerano azaba arangiye. Uyu muvuduko turimo turawukorera bo.”
“Hari amashusho yamamaza ibyiza bya Tottenham nk’ahantu ho gusura. Ibyo kuri Tottenham ni urwenya, ni uburyo bwo gutuma abandi bafana ba Arsenal batangira kuganira kuri iki kibazo, haba ku kibuga cyangwa mu tubari. Birumvikana, nta n’umwe muri twe wakwemera ko handikwa Tottenham ku mwambaro, none se kuki hakandikwaho u Rwanda? Kuki twakwemera amasezerano y’amasosiyete atandukanye? Tuzi ko abafana ba Arsenal batekereza kuri ibi bintu, bityo turi kugerageza kuborohereza kugira ngo tuganire.”
Amasezerano yo gushyira Visit Rwanda ku kuboko kw’imyambaro y’abagabo n’abagore bakinira Arsenal yatangiye mu 2018, ku masezerano y’imyaka itatu, yaje kongerwa muri 2021.
Nk’uko biri muri raporo y’imari ya Arsenal ya 2023-2024, ayo masezerano yazaniye ikipe miliyoni £10 ($13.4m), mu gihe amafaranga yose yinjijwe n’ubucuruzi yari miliyoni £218.3.
Visit Rwanda ifite kandi amasezerano y’ubufatanye na Bayern Munich yo mu Budage. Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa Champions League wahuje ayo makipe yombi kuri stade ya Emirates muri Mata 2024.
Perezida Kagame w’imyaka 67 yahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza w’ishyaka rya Conservative, Rishi Sunak, baganira ku mutekano w’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’amasezerano yo kwimurira abasaba ubuhungiro mu Rwanda, aho bajya gusuzumwa n’inzego zarwo. Leta nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer w’ishyaka rya Labour yatangaje muri Nyakanga ko itazakomeza iyo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Kugeza ubu ikipe ya Arsenal yanze kugira icyo ivuga kuri aya makuru.

Aba bafana hano bagaragaza ko aho kwandika Visit Rwanda ku birango byabo bakandikaho Visit Tottenham bahanganye bikomeye.
