igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda
AMAKURUIMIKINOPOLITIKE

Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 23, 2025 10:00 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko aya masezerano yaseswa mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira. Bari kubikora kubera ko hari abafana b’iyi kipe bo muri DRC banze kwambara umwambaro w’iyi kipe kubera ko wanditseho amagambo ya Visit Rwanda.

Itsinda ryiswe Gunners For Peace cyangwa se Abarashi b’amahoro, ryashyize hanze amashusho asebya ayo masezerano yise Visit Tottenham, mu buryo busesereza ikipe bahanganye yo mu gace kamwe ka Londres yitwa Tottenham Hotspur.

Iri tsinda rivuga ko rizatanga uturango two kwambara ku kuboko mbere y’umukino bazahuramo na Crystal Palace ku wa Gatatu, kugira ngo abafana babashe guhisha amagambo ya ‘Visit Rwanda’ aba ari ku kuboko kw’imyambaro y’iyi kipe. Hanashyizweho n’icyapa kinini cyamamaza aya magambo hanze y’ikibuga cya Emirates.

Iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere kuri ubu abafana bayo bari kwinubira ubufatanye bwayo n’igihugu cy’u Rwanda, kiyobowe na Perezida Paul Kagame umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Arsenal.

Leta y’u Bwongereza yahagaritse inkunga yahaga u Rwanda muri Gashyantare, kubera kurushinza gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu leta y’u Rwanda yamaganira kure, ivuga ko M23 ari Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

“Turifuza ko ubuyobozi bw’ikipe busesa masezerano mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira,” niko James Turner, umuvugizi wa Gunners For Peace, yabwiye The Athletic, dukeshya iyi nkuru.

“Ubu twatangiye gukina inshuro nyinshi muri Champions League, ni ngombwa ko hari urutonde rw’abaterankunga bashobora gusimbura u Rwanda, kandi byatanga ubutumwa bukomeye kuko hari ibintu bikomeye kurusha amafaranga.

Turi mu biganiro n’abafana ba Arsenal bo muri Congo, banga kwambara umwambaro w’ikipe kugeza ubwo ayo masezerano azaba arangiye. Uyu muvuduko turimo turawukorera bo.”

“Hari amashusho yamamaza ibyiza bya Tottenham nk’ahantu ho gusura. Ibyo kuri Tottenham ni urwenya, ni uburyo bwo gutuma abandi bafana ba Arsenal batangira kuganira kuri iki kibazo, haba ku kibuga cyangwa mu tubari. Birumvikana, nta n’umwe muri twe wakwemera ko handikwa Tottenham ku mwambaro, none se kuki hakandikwaho u Rwanda? Kuki twakwemera amasezerano y’amasosiyete atandukanye? Tuzi ko abafana ba Arsenal batekereza kuri ibi bintu, bityo turi kugerageza kuborohereza kugira ngo tuganire.”

Amasezerano yo gushyira Visit Rwanda ku kuboko kw’imyambaro y’abagabo n’abagore bakinira Arsenal yatangiye mu 2018, ku masezerano y’imyaka itatu, yaje kongerwa muri 2021.

Nk’uko biri muri raporo y’imari ya Arsenal ya 2023-2024, ayo masezerano yazaniye ikipe miliyoni £10 ($13.4m), mu gihe amafaranga yose yinjijwe n’ubucuruzi yari miliyoni £218.3.

Visit Rwanda ifite kandi amasezerano y’ubufatanye na Bayern Munich yo mu Budage. Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa Champions League wahuje ayo makipe yombi kuri stade ya Emirates muri Mata 2024.

Perezida Kagame w’imyaka 67 yahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza w’ishyaka rya Conservative, Rishi Sunak, baganira ku mutekano w’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’amasezerano yo kwimurira abasaba ubuhungiro mu Rwanda, aho bajya gusuzumwa n’inzego zarwo. Leta nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer w’ishyaka rya Labour yatangaje muri Nyakanga ko itazakomeza iyo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal yanze kugira icyo ivuga kuri aya makuru.

Aba bafana hano bagaragaza ko aho kwandika Visit Rwanda ku birango byabo bakandikaho Visit Tottenham bahanganye bikomeye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Jose Chameleon yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi burundu
Next Article Nyina wa Beyoncé arwaye indwara ya kanseri y’ibere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abapolisi babiri bakubiswe n’inkuba ubwo bari bari gucunga umutekano wo mu muhanda

Abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Murerani, mu Karere ka Simanjiro, Intara ya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibitangaza muri Myanmar babiri bakuwe munsi y’inzu zabagwiriye ari bazima.

Umugabo w’imyaka 53 yarokwe n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bagize itsinda ry’abazimya umuriro bari kumwe n'ikipe y’abashinwa. Nyuma y’amasaha 125 yari amaze…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?