Abasirikare ba mbere bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari baraheze mu mujyi wa Goma nyuma yo kuwutsindirwamo na M23, bamaze kugera i Kinshasa.
Muri Mutarama ni bwo aba basirikare batsinzwe na M23 icyo gihe yafashe Goma, biba ngombwa ko bahungira mu kigo cy’ingabo za MONUSCO.
Ku wa 30 ku itariki ya 30 Mata ni bwo icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba FARDC n’abapolisi babarirwa mu 130 bavuye i Goma baherekejwe na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge.
Byari nyuma y’ubusabe iyi Komite yagejejweho na Minisiteri y’Ingabo za RDC n’ubuyobozi bwa M23 bemeye gucungira umutekano bariya basirikare.
Ku wa Gatanu ubwo bageraga i Kinshasa bakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Twari kumwe n’uw’ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita cyo kimwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lt. Gén Jacques Banza.
Minisitiri w’Intebe Tuluka yijeje bariya basirikare ko Guverinoma ya RDC igomba kubaha ubufasha bwose nkenerwa.
Ni mu gihe Minisitiri w’ingabo nyuma yo kubaha amabwiriza yayibukije ko urugamba RDC irwana rugikomeje.
Biteganyijwe ko bariya basirikare nyuma yo kugezwa i Kinshasa bagomba kujyanwa mu i Kitona mu ntara ya Congo-Central; aho bagomba gucumbikirwa.