Ibiganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC biri kugirwamo uruhare na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ibishyigikiye, ariko wo usaba ko bitasenya ibyabanje byaei bihagarariwe na Perezida João Lourenço wa Angola.
Ibi byagarutsweho na Bigari, Johan Borgstam, Intumwa yihariye y’uyu muryango mu Karere k’Ibiyaga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025.
Yatangaje koU Umuryango w’ibihugu by’uburayi ushyigikiye ibiganiro by’amahoro biri kuba hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Qatar na Amerika.
Yongeyeho ko uguhura kwa Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi i Doha ari amahame agamije gushaka amahoro yashyizweho umukono ku wa 25 Mata i Washington bikaba ari inzira nziza yo kugarura amahoro.
Gusa we ahamya ko, ibi biganiro bidakwiriye gutesha agaciro ibyari byagezweho na Perezida João Lourenço wari umuhuza w’u Rwanda na RDC akaza kubyikuramo avuga ko afite izindi nshingano agomba kuzuza mu gihugu cye.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko buri buryo bushya butangijwe, bwubakira ku byagezweho n’ibiganiro byo ku rwego rw’akarere biri kuba. Nk’uko mubizi, Perezida wa Angola, João Lourenço na Guverinoma ye bashyize ubushobozi n’imbaraga mu biganiro bya Luanda. Izi mbaraga zatinze umusaruro kandi tugomba kwirinda gutangira bundi bushya.”
Biteganyijwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC bizasinya amasezerano y’amahoro azasinyirwa imbere ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za amerika.