igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bull Dog yasabye Perezida Kagame kuzamugurira itike yo kureba umukino wa Arsenal mu gihe izaba yageze ku mukino wanyuma
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Bull Dog yasabye Perezida Kagame kuzamugurira itike yo kureba umukino wa Arsenal mu gihe izaba yageze ku mukino wanyuma
IMYIDAGADURO

Bull Dog yasabye Perezida Kagame kuzamugurira itike yo kureba umukino wa Arsenal mu gihe izaba yageze ku mukino wanyuma

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 17, 2025 5:48 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuraperi w’Umunyarwanda Bull Dog yasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kumugurira itike imujyana i Munich, mu gihe Arsenal yaramuka igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, nyuma y’umukino Arsenal yasezereyeho Real Madrid. Bull Dog yavuze ko icyizere cye kuri Arsenal cyiyongereye cyane, ndetse yemeza ko ari ngombwa ko Visit Rwanda igaragara ku mukino wa nyuma.

Ati: “Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka. Nyuma yo kureba umukino wa Arsenal na Real Madrid nijoro, sinzongera na rimwe gushidikanya ko Arsenal ifatanyije na Visitrwanda tuzagera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Papa Yvan (Perezida Kagame) ndagusabye, ngurira itike ijya i Munich.”

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe ku wa 31 Gicurasi 2025, kuri sitade ya Allianz Arena iri mu mujyi wa Munich mu Budage.

Nubwo bimeze bityo, Arsenal iracyafite urugendo rukomeye kuko igomba kubanza guhangana na Paris Saint-Germain (PSG) mu mikino ya 1/2 cya nyuma. Iramutse ibashije kurokoka PSG, ni bwo izabona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Perezida Kagame azwiho kuba umufana ukomeye wa Arsenal ndetse na gahunda ya Visit Rwanda isanzwe ari umwe mu baterankunga b’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda Eddy Kenzo
Next Article Kenya:Umuganga yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kugura telefoni yaguze yarakoreshejwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Nyina wa Beyoncé arwaye indwara ya kanseri y’ibere

Tina Knowles umubyeyi wa Beyoncé yavuze uko yaje kurwara kanseri y'ibere n'uko yaje kwivuza akaza gukira. Ku nshuro ya mbere…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Bobi Wine agiye kugaruka mu muziki

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata, Bobi Wine, Nubian Li, na King Saha bose bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Indirimbo ya Khalfan Govinda, Marina na Jay C yari yasibwe kuri You Tube yagaruwe

Indirimbo ya Khalfan Govinda, Marina na Jay C We made it, yari yasibwe kuri You Tube yagaruwe nyuma y'uko Khalifan…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Ross Kana yasezeye muri 1:55 AM Ltd abashinja kutubahiriza amasezerano

Umuhanzi Rosskana yasezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 Am atangaza ko avuyemo kubera ko hari ibitarubahirijwe mu masezerano yagiranye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?