igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 9, 2025 4:52 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Lugezi kari muri Gurupoma ya Basimukuma-Sud Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo haravugwa imirwano ikomeye hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba Twirwaneho yatumye abasivile batari bake bava mu byabo bagahunga.

Iyi mirwano yatangiye kuva ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, aho bivugwa ko hari n’abaguye muri iyi mirwano ariko biragoye kumenya imibare yabo cyangwa imibare y’abasivile bavuye mu byabo.

Abanyamakuru bo muri aka gace baremeza ko muri iyi mirwano yabereye Rugezi kuri uyu wa gatanu Wazalendo bo mu mutwe wa Biloze Bishambuke ari bo barimo kurwana n’abarwanyi ba Twirwaneho kuri ubu bamaze kwiyunga n’umutwe wa M23, mu gihe Wazalendo ubusanzwe bafatanya n’igisirikare cya leta FARDC.

Iyi mirwano ibaye mu gihe na none abarwanyi ba M23  kuwa kane bafashe agace ka Katogota kari ku ntera ya kilometero 80 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira.

Kugeza ubu ku ruhande rwa M23 ntiruremeza cyangwa ngo ruhakane ko bageze i Katogota, gusa amwe mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane yerekana bamwe mu barwanyi ba M23 berekana ko bari i Katogota.

Imirwano irimo kuvugwa mu ntara ya Kivu y’Epfo muri iki cyumweru, ndetse no mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe hari umuhate  w’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro arambye hagati ya M23 na leta ya Kinshasa i Doha, ndetse n’umuhate wo kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Kigali i Washington.

Umuhate wo guhagarika imirwano no kugera ku mahoro arambye washyizwemo imbaraga na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika washimwe n’impande zishyamiranye kandi watanze umusaruro ugaragara kuva mu kwezi gushize ubwo imirwano yeruye kandi ikomeye yacogoye.

Gusa ariko imirwano ya hato na hato yagiyeikomeza kubaho muri izi ntara zombi za Kivu iy’amajyaruguru n’amajyepfo kugeza n’ubu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare
Next Article Kenya: Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu bwogero yapfuye biteza imvururu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe
May 10, 2025
Abana 9 bavutse ari impanga kuri ubu bujuje imyaka 4 y’amavuko
May 10, 2025
Rayon Sports yanze gusesa amasezerano na Omborenga Fitina
May 10, 2025
Abantu bataye ukwemera bashishikarira Ubutunzi n’ikoranabuhanga – Papa Leo XIV
May 10, 2025
Miliyari zisaga 7000 ni zo ziteganyijwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/2026
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki, aho…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye agace abarwanyi ba AFC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo

Abarwanyi b’umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bivanye mu gace ka Luhihi gaherereye muri teritwari…

3 Min Read
AMAKURU

Uwari Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo , Ntazinda Erasme uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikurukiye…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

CedricUmwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?