Uyu Murundikazi witwa Gérardine Ingabire, asanzwe ari impunzi muri RDC akaba n’umunyakauru kuri radio y’abaturage yitwa Amani FM.
Yafunzwe kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Mata 2025 ahagana sa 14:00 nkuko amakuru dukesha SOS MEDIA BURUNDI abivuga. Bakomeza bavuga ko yatwawe n’abantu baturutse mu nama nkuru y’igihugu ishinze impunzi CNR, akajyanwa kuri biro bya polisi bili ahitwa Mulongwe muri Teritwari ya FIZI muri Kivu y’Amajyepfo ho muri RDC
Nk’uko bamwe babitangarije iki kinyamakuru SOS media Burundi babyemeje go uyu Ingabire yafunzwe ubwo yari mu nzira ajya mu kazi.
Ibihuha byakwirakwiye mu giturage yari atuyemo bivuga ko yari afitanye imikoranire n’umutwe w’itwaje intwaro wa Red Tabara nubwo nta buyobozi runaka burabyemeza.
Abo ba CNR bivugwa ari bo bamutwaye nanubu nta kintu bashatse kuvuga kuri iki kibazo cya Ingabire.
Radio akorera ya Aman yo tangaje ko uku gufungwa k’umunyamakuru wayo ari igihimbano cyashyizweho kubw’inyungu za bamwe mu babiteguye.
Umuyobozi w’iyi radio Stanislas Woanga Kamengele yagize ati: “ibi byose Ingabire Ashinjwa ntacyo bishingiyeho na kimwe ndetse ndi ibihimbano biri aho”
Yongeyeho ko kandi Ingabire yyafuzwe asiga umwana ukiri ku ibere bigaragara ko ari ugutoteza uyu mugore Atari ibindi bibazo bibyihishe inyuma.