Abarwanyi b’umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bivanye mu gace ka Luhihi gaherereye muri teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, batabanje kurwana cyangwa kugirana imirwano n’abandi barwanyi cyangwa ingabo za Leta.
Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko aba barwanyi bakuyemo imbaraga zabo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025. Ubu ntiharamenyekana impamvu nyayo yabateye kwikura muri Luhihi, gusa birakekwa ko ari igice cy’ingamba z’uyu mutwe zo guhindura imirongo ya gisirikare cyangwa se gukomeza kugabanya aho bafite ibirindiro byinshi mu rwego rwo kongera imbaraga ku bindi bice bifite agaciro karenze.
Aka gace ka Luhihi kari mu ntera nto uvuye muri Katana ndetse na hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, bityo bikaba byari bifite agaciro mu buryo bw’ubwikorezi n’itumanaho.
Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, abarwanyi ba M23 bari bigaruriye aka gace ka Luhihi ndetse n’utundi duce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe iyishyigikiye ryari ryaratsinzwe cyangwa ryahungiye mu bindi bice.
Amakuru ataramenyekana neza kandi avuga ko uretse Luhihi, aba barwanyi bashobora kuba banikuye mu bindi bice nka Kabamba na Kasheke. Icyakora, ibi ntibirahabwa gihamya, ariko byatanzwe na bamwe mu banyamakuru bakorera hafi y’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu gihe aho haterwa urugendo rwo kwikura mu bice bimwe, ku rundi ruhande umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibikorwa byawo mu buryo bugaragara. Ku wa Gatandatu ushize, abarwanyi bawo bigaruriye umujyi wa Kaziba, uri muri teritwari ya Walungu, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Congo.
Kaziba ni umujyi muto wari urimo ingabo nyinshi za Leta ya Congo (FARDC), abarwanyi b’imitwe y’Inyeshyamba nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi zari zoherejwe gufasha FARDC, ndetse n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mujyi wa Kaziba, wari wiganjemo abasirikare barenga ibihumbi icumi, waigaruriwe na M23 bitangijwe n’intambara ikaze, bikaba bigaragaza ubuhanga n’imbaraga uyu mutwe ukomeje kwereka abandi bose bahanganye nawo.
Ibi bikorwa byo kwagura ibirindiro bya M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo byongera ingufu zawo ndetse bikaba bigaragaza ko uyu mutwe ufite intego ndende z’ubusugire bwawo, no gushimangira imbaraga za Alliance Fleuve Congo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.