igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda
AMAKURU

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 5:21 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, cyatashye kinyuze mu Rwanda.

Mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, ni bwo amakamyo yari yikoreye ibikoresho bya ziriya ngabo yahagurutse i Rubavu.

Mu ma saa 21:50 aya makambyo yari ageze mu mujyi wa Musanze, ibisobanuye ko byibura yageze i Kigali mu ma saa sita z’igicuku.

Amashusho umunyamakuru wa BWIZA yashoboye gufata agaragaramo byibura amakamyo manini abarirwa muri 35 yari yikoreye ibikoresho bya ziriya ngabo za SADC. Ni amakamyo yari aherekejwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ingabo z’igihugu.

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zaraye zitashye kirakurikira icya mbere cyatashye ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2025.

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo ingabo za SADC zagotewe mu mujyi wa Goma, nyuma yo kuwutsindirwamo na M23 yawigaruriye iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko kuba ziriya ngabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zabaga muri Congo biri mu byatumaga ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’iki gihugu gikomera.

Ati: “U Rwanda ruri gutanga inzira ndetse rukanaherekeza mu mahoro imodoka z’ingabo za SAMIDRC ziri kuva mu burasirazuba bwa RDC zerekeza muri Tanzania zinyuze mu Rwanda, ndetse n’ibikoresho byazo.”

“Kuba ingabo za SAMIDRC zari [muri RDC] buri gihe biri mu byakomezaga aya makimbirane, hanyuma gutangira gutaha kwazo uyu munsi biragaragaza intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rw’amahoro rukomeje.”

SADC yari yarohereje muri Congo ingabo zayo mu mpera za 2023, kugira ngo zifashe iza kiriya gihugu mu ntambara zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo n’umutwe wa M23.

Izi ngabo zo mu muryango w’ubukungu wo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika zagiye muri Congo zihasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zirukanwe na Leta ya kiriya gihugu izihora kuba zaranze kurasana na M23.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) yanze kwemera ko SAMIDRC yananiwe inshingano zayo
Next Article Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke

Ni ikamyo ya rukururana yahiriye mu Karere ka Nyamasheke ifite purake RAD 923/RL 2071 yavaga mu karere ka Bugesera yerekeza…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya DRC

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko umushinga w’itegeko rigira imirimo ya…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro

Olivier Nduhungirehe yashimiye ubufatanye buri kurangwa hagati ya M23 na Leta ya DRC mukugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC Nyuma…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika, n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bongeye gushyira igitutu kuri Salva Kiir ngo arekure Riek Machar

Ambasade za Kanada, Ubudage, Ubuholandi, Noruveje, Ubwongereza, na Amerika, ndetse n'Intumwa z’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, bongeye kotsa igitutu Perezida wa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?