Urubuga rwa Whatsapp, rumaze kwamamara ku Isi hose nk’imwe mu nzira zorohereza abantu kuganira no guhanahana ubutumwa, rwatangaje impinduka zikomeye zigiye gukorwa mu rwego rwo kongera umutekano w’ibiganiro by’abarukoresha.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Whatsapp ku wa 27 Mata 2025, hatangajwe ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwise “Advanced Chat Privacy”, bukazafasha kurinda ibiganiro hagati y’abantu babiri ndetse no mu matsinda ku buryo bwisumbuyeho.
Iyi gahunda nshya igamije kurushaho gufasha abayikoresha kugira icyizere cyuzuye ko ibyo baganiriye bitazajya bikurwaho cyangwa ngo bisakazwe ku zindi mbuga zidafite uburenganzira, nk’uko byari bimaze kumenyerwa mu gihe cyashize.
Mu bisobanuro byatanzwe n’abayobozi ba Whatsapp, bavuze ko iyi “Advanced Chat Privacy” izatuma:
- Abantu batazongera kugira ubushobozi bwo kubika cyangwa kohereza ibice by’ibiganiro (nk’amashusho, amajwi, n’ubutumwa) mu zindi porogaramu zidafite uburenganzira bwo kubikora.
- Ibiganiro byose bizarindwa ku rwego rwo hejuru, ku buryo uzabyemererwa kubibona cyangwa kubisangiza abandi ari uwabyemerewe n’uwabitangiye gusa.
Ubuyobozi bwa Whatsapp bwasobanuye ko iri koranabuhanga rishya rizatangira gukoreshwa mu minsi ya vuba, kandi rizaba rikora kuri buri wese ukoresha verisiyo ya vuba ya Whatsapp, izwi nka “Latest Version.” Basabye abayikoresha kuzajya bavugurura porogaramu zabo kugira ngo bashobore kwifashisha iyi mikorere mishya.
Kugeza ubu, Whatsapp isanzwe ikoreshwa n’abantu barenga miliyari ebyiri ku Isi, kandi ikoresha uburyo bwo guhisha ibiganiro (end-to-end encryption), aho ubutumwa bwoherezwa bukaba busomeka gusa ku ruhande rw’uwabwohereje n’uwubwakiriye.
Iri koranabuhanga rishya rigiye kongeraho indi ntambwe ishimangira ubwirinzi, kuko rizakumira uburyo bwose umuntu yabaga afite bwo gufata cyangwa guhererekanya ibiganiro atabyemerewe, cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI).
Aya ni amakuru meza ku bakoresha Whatsapp, cyane cyane abibandaga ku buziranenge bw’ibiganiro byabo no ku mutekano w’amakuru y’ibiganiro byabo bwite.