Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus, hafi y’Ingoro ikoreramo Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kwihimura ku ngabo za Syria zishinjwa kubangamira Aba-Druze bazwiho kugira imyemerere yihariye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, imirwano yaciye ibintu mu bice bitandukanye bya Syria, nyuma y’uko umugabo uvugwaho kuba mu bafite imyemerere y’Aba-Druze, yumvikanye anenga Intumwa y’Imana, Muhammad.
Iyi mirwano yaje guhosha, gusa bigakekwa ko Leta ya Syria ishyigikira Aba-Islam bashyamirana n’Aba-Druze. Abafite iyi myemerere bangana na 3% by’abaturage ba Syria, ndetse bigeze kumvikana basaba Israel kubarinda.
Israel yavuze ko itazemera ko abaturage bamwe bahohoterwa, gusa Leta ya Syria yanenze iby’iki gitero, ivuga ko Israel ishaka ko ibibazo by’imbere muri Syria bivugwa ku rwego mpuzamahanga, nyamara byaranakemutse.