igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo z’u Buhinde na Pakistan ziri kurasanira ku Mupaka wa Kashmir
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo z’u Buhinde na Pakistan ziri kurasanira ku Mupaka wa Kashmir
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Buhinde na Pakistan ziri kurasanira ku Mupaka wa Kashmir

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 28, 2025 9:11 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu ijoro rya gatatu ryikurikiranya, ingabo z’u Buhinde n’iza Pakistan zongeye gukozanyaho, zarasana hakoreshejwe imbunda nto ku mupaka wa Kashmir, ahazwi nka Line of Control (LoC). Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamba, by’umwihariko nyuma y’igitero cy’abarwanyi cyahitanye ba mukerarugendo mu gace ka Kashmir kayobowe n’u Buhinde.

Nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru n’igisirikare cy’u Buhinde, abasirikare ba Pakistan barashe mbere ku birindiro by’u Buhinde biri hafi y’umupaka wa LoC, ariko ingabo z’u Buhinde zihita zibasubiza ako kanya, zifashishije imbunda nto n’andi masasu yoroheje.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Buhinde, rivuga riti: “Ingabo zacu zasubije bikwiye, hifashishijwe intwaro zoroheje kandi mu rugero rukwiye.”

Nta makuru arambuye Pakistan iratanga kuri aya makimbirane, kuko ntacyo iratangaza ku buryo bweruye.

Amakuru dukesha DW aravuga ko nubwo habayeho kurasana, nta muntu n’umwe wigeze ahasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke, ndetse nta n’imitungo yangiritse.

Uyu mwuka mubi hagati y’u Buhinde na Pakistan ufitanye isano n’amateka akomeye y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu, cyane cyane ku kibazo cya Kashmir, akarere impande zombi zishyamiranyemo kuva mu myaka ya 1947 ubwo babonaga ubwigenge. Kugeza ubu, impaka ku burenganzira n’ubuyobozi bwa Kashmir zikomeje kuba isoko y’intambara n’ubushyamirane bwa hato na hato.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Indege yavaga muri Kenya igiye muri Tanzania yasubitse urugendo igitaraganya
Next Article Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abapolisi babiri bakubiswe n’inkuba ubwo bari bari gucunga umutekano wo mu muhanda

Abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Murerani, mu Karere ka Simanjiro, Intara ya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya…

2 Min Read
AMAKURU

Muri ikigihe Kiriziya Gaturika mu Rwanda na DRC bagiye kurushaho gufatanya

U Rwanda na DRC bakomeje kurebana ay'ingwe mu gihe kiriziya zombi ziyemeje kurushaho kugirana ubufatanye hagati yazo Amakimbirane yakomeje gufata…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo maze nawe ahita yiyahura

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 nyuma yo kwivugana umugabo we nawe yahise yiyahura asigira agahinda abaturanyi n'abana be yabyaranye na nyakwigendera…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?