Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muhanda, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, uzafasha abaturage b’aka gace kwikura mu bwigunge no koroshya ingendo zari zisanzwe zibagora kubera imihanda yangiritse cyane cyangwa idakoze neza.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Manzi Willy, Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, yagaragaje imashini zitandukanye zatangiye gucukura no gutunganya umuhanda mu gace ka Kasengezi, aho imirimo yatangiriye.
Manzi yagize ati: “Umuhanda mushya uri kubakwa uhuza santere ya Masisi na Sake. Kandi iri ni itangiriro ry’ibihe bishya abaturage bagomba kwishimira. Imihanda mibi yari imbogamizi ikomeye mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane ku baturage b’i Masisi. Ubu ntibazongera kumara iminsi mu ngendo zakabaye zibatwara amasaha make.”
AFC/M23 imaze igihe igenzura umujyi wa Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bwahinduye byinshi ku mibereho y’abaturage, burimo kugeza ku baturage amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, n’umutekano uhamye. Manzi Willy yongeyeho ko umutekano muri Goma umeze neza ku kigero cya 99%, ashimangira ko abaturage babayeho mu mahoro.
Yagize ati: “Inzego zacu z’umutekano zirinda abaturage amanywa n’ijoro. Aho nka Ndosho, aho abantu bahoraga bafite ubwoba n’amajoro yo kudasinzira, ubu haratekanye. Amahoro n’umutekano byagarutse ku bufatanye n’imbaraga za AFC/M23.”
Umuhanda uri kubakwa uzaba ari inzira y’ingenzi y’ubuhahirane n’itumanaho hagati ya Masisi na Sake, biteganyijwe ko uzarangira mu mezi atanu. Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa na rwiyemezamirimo witwa Fulani, wavuze ko hashyizweho imashini enye zikora uyu murimo mu buryo bwihuse kandi bugezweho.
Yagize ati: “Turimo gukora uko dushoboye kugira ngo uyu muhanda urangire ku gihe. Tuzakoresha imashini zigezweho kandi zifite ubushobozi bwo gukora byinshi mu gihe gito.”
Ibi ni bimwe mu bikorwa AFC/M23 ikomeje gutangaza ko igamije kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage b’uduce igenzura, nubwo ubutegetsi bw’i Kinshasa budahwema kuyifata nk’imitwe yitwaje intwaro yihisha inyuma y’ivangura no gusenya ubumwe bw’igihugu.