Umwotsi w’umweru wamaze kugaragara i Vatican. Imbaga yabahateraniye yose irangamiye ku nyubako ya Chapel ya Sistine.
Biragaragara ko inzira yo gutora yarangiye kandi abakaridinari bahisemo uzasimbura Papa Fransisko.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwatoranijwe, gusa baraza gutangaza utowe aho bagira bati ‘ubu dufite Papa’ abari aho bose bahanze amaso ku rubaraza rwo hejuru ku nyubako ya Chapel ya Sistine, nibura biteganjijwe ko mu isaha imwe ari bwo bari butangaze papa mushya Usimbura Francis.