Israël yatangaje ko yarashe ku bikorwa remezo by’aba Houthis i Hodeida, mu burengerazuba bwa Yémen, nyuma y’uko inyeshyamba zo muri Yémen zifatanyije n’abo muri Iran, zarashe ku kibuga cy’indege gikuru cya Israél.
Ingabo za Israél zarashe ku birindiro by’ingabo z’aba Houthis muri Yémen, ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025 bakoresheje misile n’indege zitagira abapilote, mu rwego rwo kwivuna umwanzi, yibasira cyane agace k’ubukungu bw’aba Houthis.
Aba Houthis, bagenzura igice kinini cya Yémen, bashinja Amerika gufatanya na Israel kurasa kuri Sanaa, Umurwa mukuru ‘icyo Gihugu.
Ibindi bitero byagabwe mu Karere ka Bajil, agace kagenzurwa n’inyeshyamba zifatanya n’Abanyapalesitina, aba Houthis bavuga ko bagabweho ibitero bigera mu icumi muri Yémen, ahaherereye kuri kilometero zirenga 1 800 guhera hatangira intambara hagati ya Israël na Hamas muri Gaza. Aba Houthis na bo bakajije ibitero ku mato yaba afite aho ahuriye na Israel ari ku nkengero za Yémen, kandi ku ruhande rwa Israël ishyigikiwe na Amerika, na yo yibasiye ibirindiro by’aba Houthis muri Yémen, kuva Donald Trump yagaruka ku butegetsi.
Ku cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi, misile yarashwe n’aba Houthis bagabye igitero cya mbere mu buryo butaziguye nk’uko ingabo za Isiraheli zibitangaza, imbere y’ikibuga cy’indege cya Ben Gurion, hafi ya Tel Aviv.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari yarasezeranyije ko azahora aba Houthis na Iran. Aba Houthis bari bavuze ko ari bo nyirabayazana w’igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion.