Amatora y’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis, yabaye kuri uyu wa Gatatu, Taliki 07 Gicurasi, asize Atabonetse.
Nk’uko bigize inzira yose y’itora, nyuma yo gutora, impapuro z’itora zihita zitwikwa mu kubika ibanga. Hari amashyiga abiri yabigenewe, rimwe ritwikirwamo impapuro n’irindi ritwikirwamo ibinyabutabire kugira ngo bize gutanga umwotsi w’umukara cyangwa uw’umweru.
Iyo hazamutse umwotsi w’umukara biba bivuze ko Papa ataraboneka, mu gihe iyo hazamutse uw’umweru biba bivuze ko Papa mushya yabonetse.
amatora y’umunsi wa mbere rero hazamutse umwotsi w’umukara bivuze ko Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis amatora yasize atabonetse
Amatora arakomeza kuri uyu wa Kane Taliki 08 Gicurasi 2025 muri Sistine Chapel kugeza ubwo uzasimbura Papa Francis azabonekera.