Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu Bubiligi, ntiyigeze yibagirwa inkomoko ye yo mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 15.
Uyu mukobwa afite imyaka 33 kuko yavutse ku wa 01 Ukwakira 1991. Ababyeyi be bose ni Abanyarwanda cyane ko se na nyina bahuriye i Ixelles aho yavukiye akaza gukurira muri Leuven mu Bubiligi.
Yakinnye muri filime zirimo “Slippery Ice”, “Loose Wild”, “A Good Year”, “My Best Worst Friend”, “Ground”, “Capitani”, “Under Fire”, “Instafamous”, “Bathroom stories”, “Noise” akinamo afite izina ry’Ikinyarwanda aho aba yitwa Umulisa, “Show-offs” yagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka n’izindi.
“Klette” yanditswe na Michael Abay yakinnyemo yamuhesheje ibihembo bitatu birimo n’icy’Umukinnyi mwiza (Best Actor) mu marushanwa mpuzamahanga ya filime ngufi yabereye i Leuven, i Bruxelles , ndetse no muri Aspen (USA).
Kwegukana ibi bihembo byamuhesheje icyubahiro mu ruganda rwa sinema, bimufungurira amarembo yo gukomeza kwigaragaza mu mafilime atandukanye.
Jennifer yatangiye urugendo rwe rwa sinema mu Bubiligi, aho yakinnye muri filime x’uruhererekane zitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na New Times umwaka ushize yagize ati “Ninjiye mu gukina filime bitunguranye, ubwo inshuti y’inshuti yanjye yashakaga umukinnyi w’umukobwa w’umwirabura wo gukina muri filime ye ngufi, kuko mu Bubiligi batari benshi. Nakoze ikizamini barankunda, kuva ubwo sinigeze nsubira inyuma.”
Jennifer uretse gukina filime yanitabiriye amarushanwa azwi nka “De Slimste Mens”.
Uretse ubuzima bwa sinema, Jennifer yavuze ku buziJennifer Heylen ni ubuzima ma bwe bwite mu biganiro bitandukanye.
Yavuze ko kuba ingaragu bimuha amahoro n’ibyishimo mu buzima, ndetse ko atakigira igitutu cyo gushaka umuryango kuko yamenye kwiyakira no kwishimira uko ari.
Ati “Nishimiye kuba ndi ingaragu, sinshaka gutakaza ubwigenge bwanjye.”
Uyu mukinnyi wa filime ahamya ko sinema nyarwanda ifite impano nyinshi, ariko hakenewe imbaraga mu buryo bw’amahugurwa n’ibikoresho.
Avuga ko yiteguye gukorana n’abanyarwanda mu mishinga itandukanye ndetse no gutegura amahugurwa afasha abari mu ruganda rwa sinema kuzamura ireme ry’akazi kabo.
Jennifer Heylen ashimangira ko igihe kigeze ngo sinema nyarwanda igire umwanya wayo ku ruhando mpuzamahanga.