igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe
AMAKURUMU MAHANGA

Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 1, 2025 8:40 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Uwahoze ari perezida ya Congo Joseph Kabila agiye gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo abe yakurikiranwa n’amategeko aryozwe ibwaha ashinjwa byo kugambanira igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yatangaje ko Ubushinjacyaha bw’Igisirikare (FARDC) bwandikiye Sena busaba ko Senateri Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa kugira ngo atangire gukurikiranwa ku byaha birimo ubugambanyi, kwifatanya n’umutwe utemewe n’amategeko, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 30 Mata 2025, nyuma y’uko Leta ya Congo ishinja Kabila, wahoze ari Perezida w’igihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Bivugwa ko afitanye imikoranire n’ihuriro rya AFC/M23, umutwe urwanya Leta ugenzura ibice binini byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Kabila bivugwa ko yageze i Goma ku wa 18 Mata 2025, umujyi uri mu maboko ya AFC/M23, ibintu Leta y’iki gihugu yabonye nk’ikimenyetso cy’imikoranire n’uwo mutwe. Bityo, hatangajwe ko hagiye gufatwa imitungo ye. Gusa abantu be ba hafi bavuze ko yari yitabiriye ibiganiro bigamije amahoro.

Minisitiri Mutamba yavuze ko Kabila ari mu bashinze umutwe wa AFC/M23 kandi ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba. Yashimangiye ko akurikiranwe nka Senateri aho kuba nk’uwahoze ari Perezida, bityo ko ubudahangarwa afite nka Senateri ari bwo bushobora kumuvanwaho na Sena kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Ku ruhande rwe, muri Werurwe 2025, Kabila yahakanye ibyo birego, avuga ko iyo aba akorana na AFC/M23, intambara yo mu burasirazuba yari kuba yararushijeho gukara. Ishyaka rye PPRD na ryo ryatangaje ko nta gihamya y’uko Kabila yageze i Goma, kandi ko n’iyo yaba yaragiye, bitafatwa nk’ikimenyetso cy’uko akorana n’uwo mutwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu mukino uryoheye ijisho Barca na Intel baguye miswi
Next Article Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira wa perezida wa Gabon

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, aho yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida…

2 Min Read
AMAKURU

Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi

Intama y’umuturage wo mu Karere ka Rubavu, yabyaye abana batandatu bitungura benshi, gusa nyuma isekurume ebyiri muri zo zahise zipfa.…

2 Min Read
AMAKURU

Imyaka mirongo itatu niyo Moses ashobora gufungwa

Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Mu iburanisha ryabaye mu gitondo cyo kuri…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Element na 1:55am bari kurebana ay’ingwe kubera miliyoni 25 Frw yishyuzwa

Mu minsi ishize, mu ruganda rwa muzika nyarwanda havuzwe ikibazo gikomeye hagati ya Producer Element na label yitwa 155am, aho…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?