igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Karongi: Abantu babiri barimo umugabo n’umukecuru bapfiriye mu rugomo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Karongi: Abantu babiri barimo umugabo n’umukecuru bapfiriye mu rugomo
AMAKURU

Karongi: Abantu babiri barimo umugabo n’umukecuru bapfiriye mu rugomo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 1:30 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu Karere ka Karongi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bateje urugomo, rupfiramo abantu babiri barimo umugabo n’umukecuru, batatu batabwa muri yombi.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyabiheke, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura ku wa 4 Gicurasi 2025.

Saa Kumi zirenga z’umugoroba nibwo bamwe mu basore basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Gitesi bagiranye amakimbirane mu kabari k’uwitwa Hakizimana Bonaventure.

Muri urwo rugomo, Nsekanabo Michel yaratemwe, akomereka bikabije, nyuma aza gushiramo umwuka.

Mu gihe abantu bari bakiri mu kavuyo, umukecuru witwa Ntivuguruzwa Christine wari usanzwe arwara umuvuduko w’amaraso yabonye umurambo agwa igihumure, ubuyobozi buhamagara imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere yabwiye IGIHE dukesha iy’inkuru ko Polisi yahise itabara ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ita muri yombi abantu batatu kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

Ati “Tuboneyeho kwibutsa abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu bugizi bwa nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima bw’abantu. Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saïba yabwiye IGIHE ko bakoranyije abaturage babaha ubutumwa bw’ihumure, banasaba kugira umuco wo gutabarana, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda guha inzoga umuntu wamaze gusinda no kwirinda kwinjirana mu kabari ibikoresho bikomeretsa.

Abatawe muri yombi bafungiye ku sitasiyo ya Bwishyura, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imirwano hagati y’Ingabo za RDC na M23 yongeye kumvikana muri Kivu y’Amajyaruguru
Next Article Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Ancelotti azaba umutoza mwiza wa Brazil?

Bivugwa ko Carlo Ancelotti yiteguye kuva muri Real Madrid ubwo shampiyona izaba irangiye akazatangira imirimo mishya nk'umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu…

1 Min Read
AMAKURU

Leta y’u Burundi yashinjwe gufunga Elias Niyonkuru usanzwe utavuga rumwe na yo imwita umupfumu

Leta y’u Burundi yashinjwe gufunga Elias Niyonkuru usanzwe utavuga rumwe na yo, ibeshya ko imukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ubupfumu. Elias…

1 Min Read
AMAKURU

Dore uturere twavutsemo abana benshi mu 2024

Ikigo k’igihugu k’ibarurisahamibare mu Rwanda giherutse gushyira hanze ubushakashatsi ngarukamwaka ku mibereho y’abaturage aho banagaragaza umubare w’abantu bavutse ndetse n’abitabye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump yarakariye Putin, Ateguza Uburusiya ibihano bikomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yarakariye bikomeye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, nyuma y’amezi ashize…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?