Umugabo w’imyaka 68 wo muri Afurika y’Epfo bamusanze yapfiriye mu bwogero bwe, aho bivugwa ko yapfuye ku wa Gatatu, itariki ya 7 Gicurasi, mu gitondo i Parklands, mu Mujyi wa Nairobi.
Polisi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Mark Nalon Minter yageze muri iki gihugu ku itariki ya 1 Gicurasi mu rugendo rw’akazi kandi ko yagomba kuhava ku ya 10 Gicurasi.
Yari kumwe na mugenzi we w’umugore igihe ibyo byabaga. Uyu mugore yabwiye abapolisi ko bari bagiye kuryama nyuma yo kurya, ariko abyutse mu gitondo cyo ku wa Gatatu, aramubura.
Nyuma ngo yaje kumusanga aryamye atanyeganyega mu bwogero, aho yari yaguye nk’uko iyi nkuru dukesha Urubuga The Star rwo muri Kenya ivuga.
Hahamagawe imbangukiragutabara ya St John, ariko bamaze gusuzuma niba akiri muzima, bemeza ko yapfuye.
Bivugwa kandi ko imiti itandukanye ikoreshwa mu kuvura hypertension na diyabete yabonetse mu gikapu cya nyakwigendera.
Polisi yavuze ko iri gukora iperereza kuri uru rupfu.