Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko kwitwa umugore bigiye kujya bishingira ku gitsina wavukanye aho byagenderwaho kubera amarangamutima
Igihugu cy’Ubwongereza muri iyi minsi kirimo guhura n’abantu benshi bagaragaje ko bishimira kwitwa abagore nyamara baravutse ari abagabo ndetse abenshi bagiye bahinduza igitsina bagahinduka abagore. Ibi byagiye byigaragaza cyane mu bihugu nka Ecosse, u Bwongereza na Wales.
Itsinda ry’abagore bo muri Eccosse baherutse kuregera urukiko ko barenganurwa bavuze ko abagabo bahinduje igitsina bidakwiye ko bitwa abagore ko kwitwa umugore byaharirwa abavukanye igitsina gore kuko byaba ari akarengane kuri bo.
Mu busanzwe amategeko aho muri Ecosse agena ko umuntu wese wihinduje igitsina akaba afite urupapuro yahawe n’inzego zibishinzwe arengerwa n’amategeko yo kwitwa umugore. Urukiko rwasobanuye ko ijambo ‘umugore’ n’igitsina ari mu itegeko ryo mu 2010 rivuga ku buringanire bw’abantu imbere y’amategeko, yombi asobanuye uwavutse ari umugore n’igitsina umuntu yavukanye.
Muri iki gihe hakomeje kugenda hiyongera umubare w’abihinduza igitsina ndetse ugasanga umubare munini ni uwabihinduje igitsina bashaka guhinduka abagore ibintu byagiye akenshi bitavugwaho rumwe biturutse ku kuba hari abahitaga bagira amahirwe yo guhatanira imyanya y’abagore nko mu mikino usanga abagabo bihinduje aribo bagiye batsinda amarushanwa runaka.