igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura
AMAKURU

Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 14, 2025 6:53 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe moto esheshatu zari zaribwe, zimwe muri Kigali izindi mu Karere ka Ngororero n’ahandi mu bice by’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, SSP Jean de Dieu Mayira, yatangaje ko ifatwa ry’izo moto ryashobotse kubera amakuru bahawe n’abaturage SSP Mayira yavuze ko moto enye muri izo esheshatu zamaze gusubizwa ba nyirazo, aho abenshi muri bo bakomoka mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero. Yakomeje ashimira abaturage batanga amakuru, anasaba ko uwo mwitwarariko wakomeza.

Uretse ubujura bwa moto, SSP Mayira yagarutse ku bundi bujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abajura bakura amafaranga kuri konti za Mobile Money z’abandi, bagahita bajugunya simukadi bakoreshaga cyangwa bakaziha abana bo ku muhanda. Yemeza ko ubu bujura bumaze gufata intera nini, haba mu mijyi no mu byaro.

Polisi kandi ikeka ko hari ubufatanye hagati y’abo bajura n’abakobwa bakora uburaya bita “Indangamirwa,” kuko ahanini ariho bajya kubika ibintu bibye, bikabacira inzira yo kudafatwa byoroshye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Bwana Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye abaturage ko hari bamwe muri bo bakingira ikibaba abo bakobwa bacyekwaho gukorana n’abajura, aho babakodeshereza inzu mu midugudu yabo kandi bazi ibyo bakora. Yasabye abaturage kudahishira abajura n’abafatanya nabo, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Polisi yagaragaje ko izo moto zafatiwe mu Mirenge ya Cyeza, Shyogwe na Nyamabuye. Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage bavuze ko ubujura bw’abantu babategera mu nzira bwagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Nta makuru arambuye yatanzwe ku cyemezo cyafashwe ku bafashwe bafite moto cyangwa abakekwaho ubundi bujura. Gusa inzego z’umutekano zirakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru, no kudaha icyuho abajura n’abo bafatanya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibihugu 10 byambere ku isi bifite abaturage bagwa neza kandi bakagira impuhwe
Next Article RwandAir igiye kwagura ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

M23 yatanze umuburo kubasirikare ba FRDC bari kwifotoreza muri Walikale

Ihuriro AFC/M23 batanze umuburo kubasirikare ba leta ya Congo bakomeje kugaragaza amafoto bari mu mujyi wa Walikale, babibutsa ko igihe…

2 Min Read
AMAKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu…

2 Min Read
AMAKURU

Umusore w’ imyaka 18 yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4

Umusore utuye mu karere ka Nyamasheke yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 4 gusa y'amavuko nk'uko byatangajwe na polisi aho muri…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura

Umwana w'umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y'amazi yahapfiriye Mu Mudugudu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?