igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Muri White house ishyamba si ryeru namba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Muri White house ishyamba si ryeru namba
AMAKURUMU MAHANGA

Muri White house ishyamba si ryeru namba

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 24, 2025 11:14 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umukire wa mbere ku isi y’abazima yashamiraniye muri white house na Minisitire w’imari Scott Bessent, bapfa umuyobozi ushinzwe imisoro aho muri Amerika

Ku wa 17 Mata 2025, mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), habaye impaka zikomeye hagati ya Scott Bessent n’umushoramari Elon Musk, nyuma y’itangazo rya Perezida Donald Trump ryemeza ko Gary Shapley agiye kuyobora ishami rishinzwe gukusanya imisoro (IRS – Internal Revenue Service).

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RT, ibi byateje kutumvikana gukomeye kuko Gary Shapley yari umukandida wemejwe na Elon Musk, mu gihe Scott Bessent yari ashyigikiye Michael Faulkender — umwungiriza we mu bikorwa byo kuvugurura IRS — ariko agaterwa utwatsi.

Amakuru aturuka mu banyamakuru bari hafi y’aho byabereye avuga ko impaka z’aba bagabo zari urusaku rwinshi cyane, ku buryo n’abandi bakozi ba White House bari mu bindi biro bumvaga amagambo yavugirwaga hejuru. Byabaye ngombwa ko umutekano winjira aho barimo kugira ngo ibintu bitarenga urugero.

Karoline Leavitt, ushinzwe itangazamakuru muri White House, yabwiye The New York Times ko habayeho “kudahuza bisanzwe mu biganiro bya politiki,” ariko ko bidakwiye gufatwa nk’intambara.

Nyuma y’uyu muburo, ku itariki ya 18 Mata 2025, Scott Bessent yanditse ubutumwa kuri X (Twitter) agira ati:
“Hagomba kugarurwa icyizere mu mikorere ya IRS, kandi nemera ko Michael Faulkender ari we muntu ukwiye izi nshingano.”

Yakomeje avuga ko Faulkender afite ubushobozi n’ubushake bwo kuvugurura iki kigo gikomeye, kandi ko yizeye ko ubufatanye bwabo buzatanga umusaruro ku gihugu.

Nubwo impaka zari zishyushye, nta makimbirane yafashe intera yo kurwana, ariko iyi nkuru yashyize ahagaragara ibisa n’intambara y’inyuma y’amarembo mu bijyanye no kugena abayobozi b’inzego zikomeye za Leta ya Amerika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro
Next Article Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gihugu cya RDC, yemeza ko atakizi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), ubarizwamo inyeshyamba za M23, watangaje…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda rwamurikiye umujyanama wa perezida Trump ikirombe cya mbere muri Africa yosegicukurwamo amabuye ya Wolfram

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasuye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo, gicukurwamo wolfram…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?