Nyuma y’uko umwe mubakoresha imbugankoranyambaga yibasiye poster Julienne ubu urwego rw’igihugu rwamaze kureba niba uyu yaba atarakoresheje amagambo agize icyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko hari gikorwa isesengura ry’amagambo yatangajwe n’uwifashishije izina Bakame ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter).
Yagize ati: “Twakomeje kwakira amakuru atandukanye atumenyesha ibyavuzwe n’uwiyita Bakame kuri X. Ishami rishinzwe kugenzura ibikorwa bikekwa ko bishobora kuba ibyaha ku mbuga nkoranyambaga ririmo gusuzuma niba ibyo yavuze bifite aho bihuriye n’ibyaha”
Yakomeje asobanura ko harimo no kurebwa niba ibyavuzwe bikwiye gukurikiranwa gusa ari uko hari umuntu wabitanzeho ikirego, cyangwa niba urwego rwabyikorera hatabayeho gutegereza ubundi busabe. Umwanzuro uzafatwa uzashingira ku isesengura ririmo gukorwa.
Amagambo ari kuvugwaho cyane, ni ayo Bakame yanditse kuri X agira ati: “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.“
Aya magambo ntiyakiriwe neza n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayamaganye.
Ibi bibaye mu gihe Pastor Julienne yari arangije igiterane cy’iminsi itatu cyiswe “Thanksgiving”, cyabereye muri BK Arena kuva ku wa 25 kugeza ku wa 28 Mata 2025. Igihe cyose iki giterane cyamaze, BK Arena yari yuzuye ku buryo hari n’abatabashaga kubona aho kwinjira.
Pastor Julienne yasoje iki giterane asezeranya abacyitabiriye ko ubutaha kizabera ahantu hanini kurushaho, aho yacishiriye amarenga ko bashobora gukoresha Stade Amahoro.
Ni ku nshuro ya kabiri iki giterane kibereye muri BK Arena, nyuma y’icyabaye mu ntangiriro za Mata 2025, cyose kikitabirwa ku rwego rwo hejuru.