Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 12 bishwe mu gitero gikomeye bagabweho n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’igihugu, hafi y’umupaka wa Mali na Burkina Faso.
Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, mu gace ka Sakoira, ahari ikigo cyihariye cy’umutwe w’ingabo udasanzwe za Nigeria. Iki kigo giherereye hafi y’imipaka y’ibihugu bitatu bya Afurika y’Uburengerazuba, ahazwi nk’agace kabayemo ibikorwa by’intagondwa n’imitwe yitwaje intwaro imyaka myinshi ishize.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Nigeria, ryagaragaje ko aba barwanyi bagabye igitero gitunguranye, bakica abasirikare 12, ndetse abandi barakomeretse bikomeye. Igisirikare cyavuze ko abagabye iki gitero ari “abaterabwoba”, batavuzwe amazina ariko bikekwa ko baba bafite aho bahurira n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Al-Qaida cyangwa Leta ya Kiyisilamu.
Iki gitero kibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ikindi gitero cyahitanye abasivili 44, kigabwe mu gace kari ku mupaka, kikitirirwa umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu muri Sahara (ISGS). Icyo gihe, Leta ya Nigeria yashinje ISGS kuba inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.
Nigeria kimwe n’ibihugu bituranye na yo nka Mali na Burkina Faso, bimaze imyaka irenga icumi bihanganye n’ibibazo by’umutekano muke byatewe n’imitwe y’iterabwoba. Iyi mitwe irimo ibice bikorana bya hafi na Al-Qaida ndetse na Leta ya Kiyisilamu (ISIS).
Ibibazo by’umutekano byarushijeho gukomera nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakurikiranye mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Uburengerazuba mu myaka yashize. Nyuma y’ihirikwa, ubutegetsi bushya bw’ibi bihugu bwirukanye ingabo z’u Bufaransa, zari zisanzwe ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, maze bitabaza abacanshuro b’Abarusiya, cyane cyane abakorana n’itsinda rya Wagner, kugira ngo babafashe mu bikorwa byo kongera kugarura umutekano.
Ibi bihugu bitanu byaje no kwihuza mu muryango mushya bise Alliance des États du Sahel (AES), nyuma yo kwitandukanya n’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO (ECOWAS). Uyu muryango mushya waje kugira intego yo gukomeza gufatanya mu by’umutekano n’iterambere, nyuma y’uko ibihugu byabo byari bimaze igihe binengwa gukorana n’ibihugu by’amahanga batagishaka kugenderaho.
Kugeza ubu, igisirikare cya Nigeria kiravuga ko cyatangiye ibikorwa byo guhiga no kurwanya abo bitwaje intwaro bagabye igitero, mu rwego rwo kugarura umutekano muri kariya gace kari gasanzwe karugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.