igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 26, 2025 12:39 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umugabo wari utuye mu karere ka Nyamasheke yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima bigakekwa ko uwagerageje kumwica ariwe wagarutse akamwambura ubuzima

Mu Mudugudu wa Mpishyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 wari utuye hamwe n’umugore we wa kabiri, bafitanye umwana w’ukwezi n’igice. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, mu masaha ya Saa Mbili n’igice.

Uyu mugabo yari amaze ukwezi n’igice atandukanye n’umugore we mukuru, akaba yari asigaye abana n’umugore we wa kabiri. Umugore w’imyaka 40 waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ari inshuro ya kabiri uwo mugabo bagerageza kumwica, kuko ku wa 21 Mata 2025 yari amaze guterwa mu rugo. Kuva ubwo, bakeka ko uwamwishe ari we wagize wagarutse akamukorera ubwo bwicanyi.

Mu gihe umugore yaganiraga n’abaturanyi, yavuze ko yumvise umugabo atatse rimwe, maze agasohoka asanga yamaze kubura ubuzima. Niko guhita atabaza abaturanyi ndetse n’ubuyobozi kugira ngo hakorwe ubutabazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababikoze, kandi ko ubuyobozi butazahwema gukurikirana iki kibazo. Yavuze ko kuba mu minsi ishize harishwe undi muturage muri aka gace, bikwiye kugira ingaruka ku mutekano w’umudugudu, bityo hakaba hari gahunda yo kurushaho gukaza umutekano muri aka gace kugeza igihe abazira ubu bwicanyi bazagaragariye.

Nyuma y’uru rupfu, umurambo w’umugabo wajyanywe mu bitaro bya Bushenge kugira ngo hakorwe isuzuma ry’urupfu mbere y’uko ushyingurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi
Next Article Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Umutwe w’iterabwoba wa ISWAP wigambye kugaba igitero ku kigo cya gisirikare

Umutwe wa Kisilamu wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) wigambye igitero gikomeye uherutse kugaba ku kigo cya gisirikare cya…

2 Min Read

Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse

Ni uwitwa Nsengiyumva Justin utuye mu  murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo, ho mu karere ka…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe n’umutwe wa M23

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko imisozi ihanamiye i santire ya Kaziba yafashwe n’umutwe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Muyaya abona kujya I Goma kwa Kabila ari ubugambanyi

Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?