igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa
AMAKURU

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 25, 2025 12:30 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Murenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugabo witwa Savakure Adenien w’imyaka 31, akekwaho kwica umugore we Mujawamariya Thaciana w’imyaka 34 amutemagurishije umuhoro, nyuma akaza kwicwa n’ibikomere.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Mata 2025, ahagana saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Ntongwe, Akagari ka Katarara, aho abo bombi bari bamaze igihe gito bimukiye bavuye mu Karere ka Nyagatare.

Nk’uko bivugwa n’umwana w’abo babyeyi, amakimbirane yatangiye ubwo bari bamaze kuganira n’abaturanyi, hanyuma bageze mu nzu Se agasaba Nyina amafaranga, undi akayamwima. Ibyakurikiyeho ni uko batonganye bikomeye, bituma se afata umuhoro awutemesha umugore, ahita amwica.

Uwo mwana yagize ati: “Bari bavuye kuganira n’abaturanyi binjira mu nzu, papa asaba mama amafaranga, arayamwima, barafatana, papa afata umuhoro aramutema arapfa.”

Nyuma yo gutema umugore we, Savakure na we yaje gupfa azize igikomere gikomeye yari afite ku mutwe. Harakekwa ko cyaba cyatewe n’igikoresho yagwiriye cyangwa se ikindi kintu cyamutemye mu gihe yari ahanganye n’uwo mugore.

Muhoza Alphonse, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, yemeje aya makuru anasobanura ko bombi bari batarasezeranye mu mategeko, ariko babanaga nk’umugabo n’umugore.

Yagize ati: “Ni byo koko, nyuma yo kuganira n’abaturanyi binjiye mu nzu, umugabo asaba umugore amafaranga barafatana, umugabo aramutema aramwica. Na we yapfiriye mu rugendo ubwo yajyanwaga kwa muganga azize igikomere cyari mu mutwe.”

Imirambo y’aba bombi yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse mu gihe ubuyobozi bukiri gushaka imiryango yabo. Amakuru y’ibanze yerekana ko Mujawamariya avuka mu Karere ka Gakenke, naho Savakure akomoka mu Karere ka Huye, bombi bakaba baramenyaniye mu Mutara.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hashobora kuba habanje gukomeretsanya hagati y’abo bombi, mbere y’uko baramukanya n’urupfu.

Yagize ati: “Bikekwa ko habayeho gukomeretsanya ku mpande zombi mbere y’uko umugabo yica umugore, na we bikamuviramo urupfu. Iperereza riracyakomeje.”

Majyambere Patrick, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, yashimangiye ko abaturage bahageze batabaye basanga umugabo agihumeka, ariko igihe imbangukiragutabara yahageraga, yari amaze gushiramo umwuka.

Yagize ati: “Abaturage bagize uruhare mu gutabaza, ariko umugabo yari amaze gukomereka bikomeye. Imbangukiragutabara imugezeho yahise apfa.”

Yanasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ingo zifitanye amakimbirane, kugira ngo ubuyobozi bushobore gutaba hakiri kare bugire icyo bukora.

Yagize ati: “Turongera gusaba abaturage ko ingo bazi zibana mu makimbirane bazigaragaza hakiri kare, kugira ngo ubuyobozi bukomeze gahunda yo kuziganiriza no kuzunga.”

Mu Murenge wa Ntyazo, ubuyobozi buvuga ko bubarura ingo 34 zibana mu makimbirane, ari nayo mpamvu bwashyizeho gahunda yo kuganiriza no kwigisha abo bantu, kugira ngo bahindure imibanire yabo, bityo barinde izindi ngaruka zirimo gukomeretsanya no kwicana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buributsa abubatse ingo ko mu gihe bagize ibyo batumvikanaho, bakwiye kwegera ubuyobozi, abajyanama b’ubuzima, abakuru b’imidugudu, cyangwa izindi nzego z’ubufasha aho kwihutira kwihanira.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica
Next Article Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Urugo rwa Joseph Kabila rwasatswe n’abadafite uruhushya rubibemerera

Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC yasatswe n’Abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi b’iki gihugu mu rugo rwe ruherereye mu mujyi…

2 Min Read
AMAKURU

Ikiraro cya million 4 Cyateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Ni ikiraro k’ivuguruye kiri mu karere ka Nyagatare cyuzuye ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage binyuze mu kwishakamo ibisubizo. Myuma y’uko ikinyamakuru…

2 Min Read
AMAKURU

Kicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwitwa Muhawenimana Caritas ufite imyaka 23 y’amavuko yatwe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranweho gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije mu magambo…

1 Min Read
AMAKURU

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?