Mu ishuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hamaze kuba inkongi z’umuriro 2 mu minsi itatu gusa zibasira aho barara.
Mu ijoro rya tariki ya 5 Gicurasi, ni bwo inyubako ya mbere iraramo abanyeshuri b’abahungu yibasiwe n’inkongi y’umuriro, maze ibifite agaciro ka miliyoni 47 Frw byari biyirimo birakongoka.
Mu mpamvu zaba zarateye iyi nkongi harimo kuba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi warenze igipimo gisanzwe, dore ko basobanuye uburyo mbere y’uko iyi nyubako ishya, umuriro wari wabanje kugenda, hifashishwa Moteri bagira ng oni ibisanzwe.
Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi 3 gusa indi nyubako iraramo abanyeshuri mu ishuri na yo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Karake Dan wiga mu mwaka wa kane muri iri shuri yavuze ko inyubako yahiye ari iyo we na bagenzi be bimukiyemo ubwo iyo babagamo mbere nayo ihiye.
Yagize ati “Ingorane dufite ni uko inyubako turaramo ziri kugenda zishya umunsi ku munsi. Ubwa mbere yarahiye, ibikoresho birangirika, abakinnyi tubura ibikoresho byinshi; ibyangombwa, n’ibyo twari tubonye twari twabyimuriye mu yindi, none na yo yahiye.”
Ahishakiye Fabrice, Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, yatangaje ko kuri ubu hari impungenge ko ikibazo kiri gutera izi nkongi z’umuriro nikidakemurwa mu maguru mashya bishobora gutera izindi nyubako kuba nazo zashya.
Ubwo yabazwaga niba ibikoresho byakongokeye mu nkongi iheruka ba nyirabyo hariko bari gufashwa yavuze ko Atari 100%
Yagize ati:”yego barafashijwe. Ntabwo ari 100% gusa iby’ingenzi umuntu akenera kugira ngo abeho nk’umunyeshuri barabibonye.”
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yemeje iby’aya makuru avuga ko iyi nkongi yabaye mu ahagana saa saba z’amanywa, kandi ko Polisi y’igihugu yihutiye gutabara ibintu byose bitarakongoka. Gusa avuga ko noneho inkongi yo icyayiteye batarakimenya.
Yongyeho ko hagiye gukorwa ibarura hakarebwa ibikoresho by’abanyeshuri byahiriye muri iyi nkongi hashakishwa uburyo bwo gufasha abanyeshuri.
Ati “Tugiye kongera tubarure ibyangiritse vuba, turebe ibiri mu bubiko bw’Akarere, nidusanga bitarimo, twiyambaze MINEMA kuko abana bagomba kubona matela bararaho, tubwire MINEDUC, twamaze no kubwira REB, idufashe kubona amakayi, kubona amakaramu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye ababyeyi barerera abana muri iri shuri kudahangayika ndetse ko bagiye kwihutira gufata ingamba zo kurinda inkongi muri iri shuri.


