Perezida Donald Trump yakoze mu jisho Abanyekongo atangaza ko atazi icyo Congo ari cyo usibye kuba yumva ko abantu benshi bahava binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize agaruka ku bibazo by’abimukira mu kiganiro yagiranaga na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni uri mu ruzinduko muri Amerika.
Mu nama yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, Perezida wa Amerika yavuze ko umubare munini w’abimukira bava muri Congo bajya muri Amerika.
Yavuze ko ibihugu byafunguye abagizi ba nabi bava muri byo bakabohereza muri AmerikaTrump yagize ati: ” Urabizi bafunguye amagereza Giorgia, ku Isi hose, barabarekuye, atari muri Amerika y’Epfo gusa, ku Isi yose, Congo na Afurika, abantu benshi, benshi baturuka muri Congo, sinzi icyo ari cyo ariko baturutse muri Congo…”
I Kinshasa, aho abaturage bugarijwe n’ibibazo byinshi by’ubukungu, aya magambo ya Trump yongeye kubakorogoshora mu gihe iki gihugu gishaka guha amabuye y’agaciro Amerika na yo ikagifasha kugarura umutekano mu burasirazuba bwacyo bwashegeshwe n’intambara.
Jonathan Bawolo, utuye mu murwa mukuru, avugana na Africanews yagize ati: “Igihugu cyacu, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni igihugu cyiza kiri hagati mu mugabane wa Afurika. Turi igihugu gikize cyane ku buryo tutikunda, kandi ntidutoteza abanyamahanga mu mihanda ngo tubasabe ibyangombwa byabo.” Kuri we, aya magambo ya Trump agaragaza ukuntu DRC ikunze gufatwa, akenshi igereranywa n’ubukene n’amakimbirane, ariko ngo bikaba biri kure y’ukuri kwa buri munsi kw’Abanyekongo benshi.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nubwo ifite ibibazo by’ubukungu na politiki, ni kimwe mu bihugu bikungahaye cyane ku Isi mu bijyanye n’umutungo kamere.
Amabuye y’agaciro nka Cobalt, cooper na lithium ni ingenzi ku nganda zo ku Isi, cyane cyane iz’ikoranabuhanga n’ingufu. Nyamara, imicungire mibi y’uyu mutungo ituma Abanyekongo bakomeza kuba mu bukene bukabije.
Amagambo ya Trump ntabwo atandukanye cyane n’ayo akunze gutanga kuri Afurika. Muri Werurwe umwaka ushize, nabwo yavuze ko Lesotho ari igihugu kitazwi, anenga imfashanyo Amerika yohereza mu bihugu nk’ibyo.
Trump ndetse yigeze gutangaza ku mugaragaro ko umuperezida rukumbi yemera muri Afurika ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wenyine kuko ari we wakoreye igihugu cye ibintu bigaragara.