Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, witabye Imana afite imyaka 88.
Amakuru y’urupfu rwa Papa Francis yatangajwe na Vatican mu gitondo cyo kuri uwo munsi, ivuga ko yazize guhagarara k’umutima no guturika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayobora Kiliziya Gatolika kuva mu 2013.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), yavuze amagambo yuzuye kumuha agaciro n’icyubahiro, ashimangira ko Papa Francis yari umuntu wihariye ku Isi.
Yagize ati: “Twababajwe n’urupfu rwa nyirubutungane, Papa Francis, wari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose,”.
Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yibukije uburyo Papa Francis yagize uruhare mu kongera kubaka umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byatumye habaho ikiragano gishya mu mubano mwiza hagati ya Kiliziya n’igihugu cyacu, ushingiye ku kuri, ubwiyunge, n’intego ihuriweho yo gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza.”
Yasoje yihanganisha abakristu bose n’abatuye Isi muri rusange: “Mu izina ry’Abaturarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatolika bo ku Isi yose.”
Mu mwaka wa 2017 Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko i Vatican, muri urwo ruzinduko, Papa Francis yakiriye Perezida Kagame mu biganiro byihariye byasize umubano wari waracumbagiye hagati ya Kigali na Vatican ugaruwe mu murongo mwiza.
Ni bwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika yemeye ku mugaragaro uruhare rwa bamwe mu bihayimana mu byaha byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Papa Francis yavuze amagambo akomeye:
“Turasabira imbabazi Imana ku byaha no ku gutsindwa kwa Kiliziya, ku bagize Kiliziya barimo abihaye Imana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi.”
Yakomeje agira ati: “ibyabaye bisiga icyasha isura ya Kiliziya”,
Yagaragaje umubabaro we bwite n’uw’Isi ya Gikirisitu, anihanganisha abarokotse n’abakomeje kubabara.
Papa Francis yabaye Papa kuva mu 2013, asimbuye Benoît XVI wari weguye. Yamenyekanye cyane kubera kwicisha bugufi, gukunda abakene, n’ubushake bwo kuvugurura Kiliziya. Yanditse amateka nk’umwe mu Bapapa bahindutse ijwi ry’abatishoboye n’abarengana.