Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, mu biro bye biherereye mu murwa mukuru Kigali. Uyu mukuru w’igihugu cya Togo aherutse kugirwa umuhuza mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asimbuye Perezida João Lourenço wa Angola.
Iyi nama yabaye mu rwego rwo gukomeza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bikomeje kuzambya umubano hagati y’u Rwanda na RDC, kubera imirwano irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo. Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda byatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Gnassingbé byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu karere, ndetse no kunoza inzira y’ubwiyunge n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na RDC.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Togo, bavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubushake bwa Perezida Gnassingbé bwo gukorana n’abafatanyabikorwa bose, hagamijwe gushakira igisubizo kirambye amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo, kandi agira ingaruka ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.
Togo kandi yavuze ko Perezida wayo yiteguye guhuza inzego zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo, harimo guhuza ibihugu byombi no kubifasha kubaka icyizere n’imfatiro z’ibiganiro bifite intego yo kugera ku mahoro arambye.
Perezida Gnassingbé yageze i Kigali nyuma y’uruzinduko yari amaze iminsi akoreye i Kinshasa, aho yahuye na Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba RDC. Ibi bigaragaza ko hari ubushake bwo kumva impande zombi, mu rwego rwo guhuza ibi bihugu.
Ibihugu byombi bimaze igihe birebana nabi, byagiye bishinjanya byinshi.
U Rwanda rushinja RDC gufatanya n’umutwe wa FDLR, urwanya u Rwanda kandi ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
RDC nayo igashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi ariko u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 babihakanye kenshi, bavuga ko nta bufasha u Rwanda ruha uwo mutwe.
Urugendo rwa Perezida wa Togo nk’umuhuza rushobora kuba intangiriro y’inzira nshya y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC, ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Abasesenguzi bavuga ko ibihugu byombi bikwiye gushyira imbere ibiganiro aho kwishora mu ntambara zidindiza iterambere, kuko ibibazo by’umutekano muke muri aka karere bidindiza akarere kose.