igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Ndayishimiye Yashinje u Rwanda Gufasha General Niyombare Gutera u Burundi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Ndayishimiye Yashinje u Rwanda Gufasha General Niyombare Gutera u Burundi
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Yashinje u Rwanda Gufasha General Niyombare Gutera u Burundi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: March 31, 2025 8:37 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko General Godfroid Niyombare ategura igitero ku Burundi afashijwe n’igihugu cy’u Rwanda. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yasubizaga ibibazo bijyanye n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri icyo kiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubwo igitero kizaba kigabwe ku gihugu cye, amahanga azakeka ko ari Abarundi bagabye igitero, nyamara ari u Rwanda ruzaba rubigizemo uruhare rufatika. Yavuze ko u Rwanda ruzitwaza izina rya General Niyombare, akaba ari rwo ruzaba ruri inyuma y’icyo gikorwa.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko mu gihe u Rwanda rwakora ibyo abashinja, Abarundi bose bazahaguruka bakarwanya icyo gihugu bivuye inyuma. Yanavuze ko u Rwanda rwari rukwiye gutanga abarwanyi ba Red-Tabara rucumbikiye, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Gusa, u Rwanda rwagiye ruhakana inshuro nyinshi ibyo rushinjwa, ruvuga ko nta mutwe urwanya u Burundi rufasha cyangwa rucumbikiye, ndetse ko nta nyungu rubifitemo. Ahubwo, u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR, urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rundi ruhande, umutwe wa Red-Tabara nawo uherutse kwamagana ibyo ushinjwa na Leta y’u Burundi, uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Perezida Ndayishimiye asoza avuga ko niba u Rwanda rwifuza kuzahura umubano w’ibihugu byombi, rugomba kubahiriza ibyo u Burundi busaba, nko kudafasha uwo mutwe. Yongeraho ko u Burundi na bwo bwiteguye kubahiriza ibyo u Rwanda rubusaba, birimo kutagirana umubano na FDLR.

General Godfroid Niyombare, ushinjwa gutegura igitero kuri Leta y’u Burundi, ni we wayoboye igikorwa cyo kugerageza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, igikorwa kitageze ku ntego. Nyuma yaho, we n’abamushyigikiye bahungiye hanze y’igihugu, aho bivugwa ko yaba yarahungiye mu Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article LETA YA UGANDA IGIHE GUHAGARIKA URUBUGA RWA TIKTOK
Next Article Sosiyete y’Ubushinwa yamaganye ibitero bagabweho n’ingabo za leta ya Congo FARDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko

Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery,…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Korea y’Epfo nawe yeguye igitaraganya atamazeho kabiri

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, uwari perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo, yatangaje ko yeguye…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame yazamuye abaporisi 16 ku rwego rwa Office

Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 16 bo ku rwego rwa offisiye ashira abandi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe n’umutwe wa M23

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko imisozi ihanamiye i santire ya Kaziba yafashwe n’umutwe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?