igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 27, 2025 2:21 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagiranye ikiganiro cyihariye cyasobanuwe nk’icy’amateka, nyuma y’igihe bari bamaze barebana ay’ingwe.

Icyo kiganiro cyabaye mbere gato y’uko bombi bitabira umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Papa Fransisko, uherutse gupfa mu mpera z’iki cyumweru i Vatikani. Ni umuhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye, abihayimana, ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ku isi.

Nk’uko byatangajwe na White House, ibiro bikuru bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikiganiro hagati ya Trump na Zelensky cyabaye mu ibanga rikomeye, kibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho cyamaze iminota 15. White House yemeje ko ibiganiro byagenze neza, mu buryo bwuje icyizere n’ubwubahane.

Perezida Zelensky nawe yahamije aya makuru, atangaza ko ibiganiro byabo byaranzwe n’umwuka mwiza kandi wubaka, byombi bakaba baganiriye ku bibazo bireba umubano w’ibihugu byombi, ndetse n’aho ibintu bihagaze ku bijyanye n’intambara ikomeje gukomera hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Nyuma y’iki kiganiro, Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yatangaje ko abona nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma u Burusiya bukomeza ibitero kuri Ukraine. Yashimangiye ko amahoro ashoboka kandi ko hakenewe imbaraga zose mu gushakira umuti urambye iki kibazo.

Mu gihe kimwe, u Burusiya nabwo bwari bumaze gutangaza ko bwiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine nta yandi mananiza, bikaba ari ikimenyetso cyiza cyashimishije abashishikajwe no kugarura amahoro mu karere.

Ibi biganiro hagati ya Trump na Zelensky bibaye nyuma y’aho bombi bari bagiranye amagambo akomeye mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ubwo Zelensky yasuraga Amerika. Muri urwo ruzinduko, habayeho ukutumvikana gukomeye kugera n’aho bamwe mu bari kumwe na Perezida Zelensky basohowe mu nyubako ya White House ku buryo butunguranye.

Kuba noneho aba bayobozi bombi bongeye guhura bakaganira mu bwumvikane, byafashwe nk’intambwe ishimishije igaragaza ubushake bwo kongera gusana umubano hagati y’Amerika na Ukraine, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye Ukraine ikomeje kwivuna ibitero bya gisirikare by’u Burusiya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bubiligi bwatakambiye Museveni busaba ko yabufasha mu kubuhuza n’u Rwanda
Next Article Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Inyeshyamba za M23 zatangiye kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake

Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kubaka umuhanda…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo ziri guhura n’uruva gusenya

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Repubulika y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

El Clasico: Bisabye ko Real Madrid na FC Barcelona bakina igice cya 3, iminota 30 yongerwa ku mukino (Extra time)

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino, bibaye ngombwa ko ashyirirwaho iminota 30 kugira ngo haboneke uwegukana igikombe cya Copa del…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?