Mu kiganiro cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yongeye kuvuga amagambo akomeye yateje impaka, ubwo yatangazaga ko atazi neza icyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari cyo, ariko ko ayizi nk’igihugu abantu benshi baturukamo binjira muri Amerika.
Trump yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ubwo yari mu ruzinduko muri Amerika. Baganiraga ku bibazo by’abimukira, maze Trump agaruka ku mubare w’abava muri Afurika, by’umwihariko abo yise “abaturuka muri Congo”, abashinja kuba ari abagizi ba nabi, bamwe muri bo bakaba bafungiye mu magereza y’ibihugu bakomokamo.
Yagize ati: “Urabizi, bafungiye mu magereza ku isi hose, abandi barabarekuye. Si muri Amerika y’Epfo gusa, ku isi yose. Congo na Afurika… abantu benshi, benshi baturuka muri Congo. Sinzi Congo icyo ari cyo, ariko baturutse muri Congo.”
Aya magambo ya Trump yateje impaka zikomeye cyane cyane mu gihe RDC iri mu bihe bikomeye by’ubukungu n’umutekano, aho intambara z’uburasirazuba zatumye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahunga, bamwe bakajya no gushaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
RDC, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka Cobalt, Lithium na Cooper, cyagiye kivugwa cyane mu biganiro mpuzamahanga ku bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’amasoko y’ingufu. Ariko kandi, imicungire mibi y’iyi mitungo, ruswa, n’imvururu za politiki zatumye abaturage bayo benshi baguma mu bukene, bituma igihugu kibonwa nabi mu maso y’amahanga.
Aya magambo ya Trump yagaragaje uburyo adaha agaciro RDC nk’igihugu, ndetse n’uruhare cyagira mu guharanira iterambere rusange, cyane ko kugeza ubu Amerika ifite inyungu zifatika muri ako karere, cyane binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano n’inyungu zishingiye ku bukungu.
Trump yakomeje kunenga bimwe mu bihugu bya Afurika, avuga ko bikomeza kwakira inkunga za Amerika kandi bidatanga umusaruro. Mu kwezi kwa gatatu gushize, ubwo yavugaga kuri Lesotho, yavuze ko ari igihugu kitazwi, anenga uburyo Amerika ikomeza kugiha inkunga.
Nubwo asa n’uwita kuri Afurika mu buryo bw’urwenya cyangwa kwigamba, Trump yigeze gutangaza ko mu bategetsi ba Afurika, uwo yemera ari Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Yavuze ko Kagame ari we wenyine wakoze ibigaragara mu gihugu cye, mu gihe abandi baperezida bose bo muri Afurika, we yabakubye “na zero.”
Iyi myitwarire ya Trump, nk’uko byagiye bigaragazwa mu bihe bitandukanye, ikomeje guterwa urujijo n’abasesenguzi b’imibanire mpuzamahanga, bamwe bakayifata nk’ivangura no gusuzugura umugabane wa Afurika.
Icyakora, hari n’abavuga ko amagambo ye akwiye gufatwa nk’isomo ku bayobozi b’ibihugu bikennye, cyane cyane birimo ibibazo by’imiyoborere, kwikubira umutungo, n’ivangura, aho abaturage basigara nta cyo bibamariye mu gihe ibihugu byabo bikize ku mutungo kamere.