Perezida wa Kenya, William Ruto, yahuye n’akaduruvayo ubwo yari ari mu ruzinduko mu karere ka Kuria West, mu ntara ya Migori, aho yari yagiye gufungura ibikorwa remezo byubatswe na Leta.
Mu gihe yari atangiye kugeza ijambo ku baturage bari bateraniye aho yagiriye uruzinduko, umwe mu bari aho yateye urukweto yerekeza ku Perezida, rutari rugamije kumugirira nabi nk’uko bamwe mu baturage babitangaje nyuma.
Mu mvururu zavutse ubwo abantu benshi bageragezaga kwegera Perezida, uwo muturage utaramenyekana yateye urukweto rwari rugiye gukubita Ruto mu maso, ariko arwitambika akoresheje amaboko maze arurinda kumukomeretsa.
Abaturage bamwe bavuze ko iki gikorwa kidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’urwango, ahubwo ngo ni uburyo bamwe mu baturage berekanye amarangamutima yabo y’urukundo n’ishyaka bafite kuri Perezida Ruto.
Uretse iki gikorwa cyabaye muri Kuria, ahandi hose Perezida Ruto yasuye muri Migori ibintu byagenze neza nta kibazo.