Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yiyamye abamushinje umugambi wo kugurisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutungo kamere w’igihugu cyabo.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo Tshisekedi yatangiye kwegera Amerika kugira ngo bagirane aya masezerano atavugwaho rumwe, mu rwego rwo kugira ngo imufashe kugarura amahoro n’umutekano muri RDC.
Tshisekedi yemereye sosiyete z’Abanyamerika gucukura amabuye y’agaciro ndetse no kuyatunganya, Amerika na yo imusubiza ko yemera iki cyifuzo mu nyungu z’impande zombi.
Kuri uyu wa 5 Gicurasi Tshisekedi ubwo yagezaga ku Banye-Congo ijambo rirebana n’umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, yavuze ko adashobora guceceka mu gihe ibinyamakuru bitangaza ibinyoma ku masezerano RDC na Amerika biri kunoza.
Ati “Kugira ngo numvikanishe ingingo yanjye, ntabwo nakomeza guceceka kubera ibinyamakuru byinshi bikomeza gutangaza ibinyoma ku bufatanye bukomeye buri kunozwa hagati ya RDC na Amerika, bujyanye no gutunganya amabuye y’agaciro y’ingenzi yacu.”
Tshisekedi yavuze ko aya makuru ari mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije guca intege ubukungu bwa RDC no kugira ngo iki gihugu kinanirwe kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ndagira ngo nshimangire nk’uko nahoze mbivuga, ko ntazigera ngurisha ubutunzi bwa RDC. Nabirahiriye imbere y’igihugu kandi nzabishimangira kugeza ku iherezo.”
Amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC ari mu mushinga mugari wo kwifatanya n’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari mu bikorwa by’iterambere, hagamijwe inyungu z’impande zose.
Amerika ifite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa ‘Lobito Corridor’ uzaca muri Angola, RDC na Zambia. Iteganya kuzajya iwunyuzamo ibirimo amabuye y’agaciro.