Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku baturage b’ahitwa i Kehancha, ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.
Umwe muri abo bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye adatangazwa, kubera uburemere bw’iyo dosiye akurikiranye, yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo niba hari n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo gikorwa kigayitse, cyo guhungabanya umutekano w’Umukuru w’igihugu nabo bafatwe.
Yongeyeho ko icyo gikorwa hagendewe ku byavuye mu iperereza ry’ibanze, gishobora kuba cyakozwe n’abafana b’Abadepite babiri batavuga rumwe na Perezida Ruto, bakomoka aho Perezida yari yasuye, bityo kikaba cyarapanzwe na mbere y’uko urwo ruzinduko rwa Perezida Ruto muri ako gace ruba.
Yagize ati “Turi hafi guta muri yombi ukekwaho kuba nyirabayazana mukuru, bivugwa ko ari we wateguye umugambi wose”.
Perezida Ruto watewe urukweto yari muri Kawunti ya Migori, arimo asobanurira abaturage ibijyanye na gahunda zitandukanye za Guverinoma ye, hanyuma umuntu utarahise amenyekana, wari mu baturage barimo bumva ijambo rya Perezida, amutera urukweto, agamije kurumutera mu isura cyangwa se ku mutwe, ariko ku bw’amahirwe, Perezida Ruto ashobora kwikingira arutangirisha ukuboko ntirwamugera mu maso.
Icyo gikorwa kikimara kuba, Perezida Ruto yabaye nk’uhagarika imbwirwaruhame ye mu kanya gato, ariko nyuma arayikomeza.
Icyo gikorwa kidasanzwe kandi cyo kwibasira Perezida Ruto, cyabaye mu gihe abantu batandukanye batavuga rumwe na we, bakomeje kunenga imikorere ya Guverinoma ye, ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage, nyuma yo kugera ku butegetsi, kandi mu gihe cyo kwiyamamaza hari ibyo yari yemereye abaturage ko azabikora nibamutora.
Nyuma y’imyigaragarambyo yo mu 2024, yakozwe ahanini n’urubyiruko rwo muri Kenya, rwamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto, ruvuga ko butashoboye gukemura ikibazo cy’ubuzima aho muri Kenya, Perezida Ruto yahinduye Guverinoma ye, ashyiraho inshya, yongeramo Abaminisitiri baturuka mu ishyaka rikomeye mu yatavuga rumwe na we rya ODM riyobowe na Raila Odinga, hagamijwe kugabanya igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.