Omborenga Fitina uherutse gusaba Rayon Sports ko basesa amasezerano bagatandukana yasubijwe ko bitashoboka, asabwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano.
Ni ibiri mu ibaruwa ndende iyi kipe yanditse isubiza iy’uyu myugariro, ivuga ko yatengushywe n’uburyo yagaragajemo iki kibazo.
Ibyo gutandukana n’ikipe, byo Rayon Sports yavuze ko uyu mukinnyi agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano, mu gihe yakomeza guhatiriza akishyura ibihumbi 50$ ariyo miliyoni zirenga 70 Frw, yaba yifuzwa n’indi kipe yo mu Rwanda agatanga ibihumbi 40$ ariyo miliyoni zirenga 56Frw
Rayon Sports kandi yahakanye iby’amafaranga yasigaye ubwo uyu mukinnyi yagurwaga (recrutement), ndetse n’imishahara n’uduhimbazamusyi.
Bati “ Turakwemeza ko umushahara wawe n’uduhimbazamusyi (prime) wayahawe buri gihe uko bikwiye. Umushahara wa Mata 2025 uracyari gukorerwa n’ishami ry’imari kandi uzishyurwa mu buryo busanzwe.”
Nk’uko IGIHE.com dukesha iyi nkuru kibivuga, amakuru ava muri iyi kipe avuga ko ntako batagize ngo bashimishe uyu mukinnyi kuko, yagiye imwishyura uduhimbazamusyi turenze uturi mu masezerano, gusa iyi kipe yasoje ivuga ko igiye gutangiza iperereza ku kihishe inyuma y’uburyo uyu mukinnyi ari kwitwara.
