Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Bagamba Muhizi Innocent, yagaragaje imbogamizi zagiye zikoma mu nkokora umushinga wo gushyiraho indangamuntu y’ikoranabuhanga utegerejwe na benshi.
Muri iyo gahunda habaho kubaka sisitemu y’ikoranabuhanga ya SDID, ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga izahabwa abantu bose kuva bakivuka n’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.
Ibi bizafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y’umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye.
Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ari yo ibumbiyemo amakuru yose.
Muhizi Innocent yagaragaje ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga hakomeje kubonekamo imbogamizi zirimo izishingiye ku masoko ndetse n’amapiganwa.
Ati “Aha habayemo kudindira mu by’ukuri kubera ko byadusabaga ko twigana neza inyigo zawo zose. Harimo ibikorwa byinshi biri gukorwa hasigaye gusinyana na Rwiyemezamirimo.”
Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw, hamaze gukoreshwaho miliyari 1,9 Frw bingana na 32% by’ingengo y’imari yari iteganyijwe.
Muhizi yagaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzajya kurangira imaze gukoreshwa ku kigero cya 96%.
Yavuze ko habayemo gutinda kuko habayeho ubukererwe mu mapiganwa mu kwagura sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga (SDID) izatwara arenga miliyari 14,5 Frw.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yerekanye ko mu ngengo y’imari ya 2025/2026, uyu mushinga wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.
Yavuze ko hifuzwa ko uyu mwaka uzarangira abaturage ba mbere baratangiye guhabwa izo ndangamuntu y’ikoranabuhanga.
Uyu mushinga ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Ibikorwa byo kubaka Sisiteme y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw azatangwa na Banki y’Isi.
Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.